U Rwanda Rukomeje Kwagura Umubano, Rwasinye Amasezerano Y’Ubufatanye Na Pologne

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yasinyanye na Pologne  amasezerano y’ubutwererane mu nzego zinyuranye. Dr Biruta yayasinyiye mu murwa mukuru wa Pologne witwa Varsovie( Warsaw).

Yahuye na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Pologne Bwana Rau Zbigniew.

Bimwe mu byo bagiriye harimo ubufatanye mu guteza imbere uburezi, guhanahana ubunararibonye muri nzego za Politiki no guhugurana mu by’ikoranabuhanga.

Pologne ni igihugu kuri mu Burayi rwagati. Kigizwe n’Intara 16 , kikaba kiri ku buso bwa kilometero kare 312,696.

- Advertisement -
Biruta yasinyanye amasezerano na mugenzi we Bwana Rau Zbigniew.
Pologne iherereye mu Burayi rwagati hafi y’u Budage
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version