Israel Ishima Ko Abanyarwanda Bayiri Hafi Muri Iki Gihe Kiyigoye

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Madamu Einat Weiss ashima ko Abanyarwanda bari hafi y’abaturage b’igihugu cye muri iki gihe kiri mu marira yatewe n’ibitero by’urwunge bimaze kubicamo benshi cyagabweho na Hamas.

Einat avuga ko ubuyobozi bw’igihugu cye bwiyemeje guhashya abayemeje kugitera.

Itangazo Taarifa ikesha Ambasade ya Israel mu Rwanda rivuga ko biriya bitero byatewe mu gihe kibi cyane kubera ko cyibasiye abaturage bari bagiye gusenga mu masinagogi hirya no hino mu bice bituranye na Gaza.

Hari mu gihe Abayahudi bita Simchat Torah, kikaba gihurirana n’italiki 07, Ukwakira kuri kalindari ya Grégoire abenshi ku isi bagenderaho.

Grégoire XIII uyu yari Papa  muri Kiliziya Gatulika.

Ambasaderi Einat Weiss avuga ko n’ubwo abateye igihugu cye batumye gicura umuborogo, ariko ingabo z’igihugu cye zizabahashya.

Ndetse ngo bigize ibyo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yaraye yijeje abaturage.

Yababwiye ko umwanzi wabateye azabyicuza.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Madamu Einat Weiss

Hamas Yatumye Israel Itangiza Intambara Idasanzwe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version