Israel Ishinjwa Guha Ukraine Amakuru Y’Ubutasi

Umwe mu bantu bahoze ari ba maneko bakuru muri Israel aherutse gutangaza ko hari ikigo cy’abanya Israel giha ubutegetsi bwa Ukraine amakuru y’aho abasirikare b’u Burusiya bakambitse kugira ibaraseho.

Byatangajwe bwa mbere muri raporo yasohowe na The New York Times ku nkuru yayo yasohotse kuri uyu wa Gatatu taliki 12, Ukwakira, 2022.

Amakuru Israel ivugwaho guha Ukraine ni amakuru ayifasha mu myiteguro y’aho iri bugabe ibitero.

Muri iyo nkuru bayise amakuru y’ibanze ‘basic intelligence’.

- Advertisement -

Bisanzwe bivugwa ko hari indege zidatwarwa n’abapiloti zakorewe muri Iran zikoreshwa n’ingabo z’u Burusiya.

Ni amakuru amaze iminsi atangazwa kandi n’ibigo by’iperereza by’Amerika, u Bwongereza ndetse n’iby’i Kiev muri Ukraine.

Ubwoko byavuzwe ko Abarusiya bakoresha kenshi ni ubwitwa Shahed-136.

Izi drones zagaragaye mu gace ka Kharkiv no mu mujyi wa Kupiansk.

Kubera iyi mpamvu kandi, hashize iminsi hari umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bw’i  Teheran n’ubw’i Kiev nyuma y’uko bimenyekanye ko Iran iha Moscow ziriya ntwaro.

Icyakora yaba u Burusiya yaba na Iran hombi barabihakana!

Kubihakana ntibibuza ko hari zimwe mu ndege zihanurirwa mu kirere cya Ukraine nk’uko Perezida w’iki gihugu aherutse kubitangaza.

Mu rwego rwo gufasha Ukraine guhangana na biriya bitero, u Budage buherutse guha Ukraine intwaro zihanura ziriya ndege. Ni intwaro bita IRIS-T SLM air defense systems.

Hagati aho kandi Ukraine ibinyujije muri Ambasade yayo, iherutse gusaba Israel ko yayifasha kubona ikoranabuhanga rirasira ibisasu mu kirere bitaragera ku butaka.

Ni ibisasu bita Iron Dome.

Icyakora ngo Iron dome ntizakorewe guhanura ibisasu biremereye nk’ibyo u Burusiya burasa muri Ukraine ahubwo zifite ubushobozi  bwo guhanura ibisasu byoroheje nk’ibikorwa na Hamas cyangwa Hezziborah.

N’ubwo Israel yabwiye Ukraine ko itayiha ririya koranabuhanga kubera ko ritari ku rwego rw’intambara iri  kurwana n’u Burusiya, ubutegetsi bw’i Yeruzalemu hari inkunga bwahaye Kiev.

Ikubiyemo ibiryo by’abasirikare bifungiye mu dupfunyika 25,000.

Utu dupfunyika twoherejwe yo Taliki 27, Nyakanga, 2022.

Hagati aho kandi hari ingofero zirinda umutwe bita military helmets tugera ku 1,500 ndetse n’amakote adapfumurwa n’amasasu agera ku 1,500 nayo Israel yoherereje Ukraine.

Hari n’udupfukamunwa n’amazuru tugera ku 1,000 twoherejwe yo mu rwego rwo kubarinda ko bazahura n’ibyuka bihumanya igihe cyose abasirikare ba Ukraine baba babirashweho n’ingabo z’u Burusiya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version