Paul Rusesabagina ari gukurikiranwa ku byaha by’iterabwoba aregwa, nyuma yo gufatwa mu buryo butabonwa kimwe hagati y’u Rwanda n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’imwe mu miryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu.
Amakuru yemeza ko Rusesabagina ajya gufatwa yagushijwe mu mutego na Pasiteri Niyomwungere Constantin w’Itorero Goshen Holy Church, wari inshuti ye.
Yamushakiye indege byitwa ko igomba kubageza mu Burundi aho bari bagiye mu bikorwa by’umutwe wa FLN ahubwo ihita imugeza i Kigali, yakirwa n’abakozi b’Urwego rwUbugenzacyaha bahise bamuta muri yombi. Hari ku wa 28 Kanama 2020.
N’ubwo urubanza rutaratangira mu mizi, hari abanyamahanga bakomeje kuvuga ko yafashwe binyuranyije n’amategeko, bagasaba ko arekurwa. Nyamara amajwi y’Abanyarwanda yo asaba ko ubutabera butangwa ku baguye mu bitero bya FLN mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, kimwe n’abo imitungo yabo yatikiye.
Si we wa mbere wafashwe gutyo ku isi
Mu gihe Rusesabagina yigejeje mu gihugu nubwo yashutswe, hari ibikorwa bizwi byabayeho hirya no hino ku Isi byo guta muri yombi abakekwaho ibyaha bikomeye, kandi ntibyashakiwe ibisobanuro nk’uko birimo kugenda kuri Rusesabagina.
Byose byakorwaga byitwa ko ari ukugira ngo ubutabera butangwe, icyaha cyakozwe kigahabwa uburemere gikwiye aho kubuha ukekwaho icyaha.
Mu ngero harimo ‘Operation Goldenrod’, ubwo abagenzacyaha ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafataga Fawaz Younis uvuka muri Liban, washinjwaga uruhare mu gushimuta indege yarimo abantu barimo Abanyamerika bane, ku wa 11 Kamena 1985.
Muri Nzeri 1987 Younis yashutswe n’abantu bamujyana mu bwato avuye muri Cyprus, bamwizeza ko bagiye kuganira ku masezerano ahambaye yo gucuruza ibiyobyabwenge.
Yageze mu gice cy’amazi mpuzamahanga mu nyanja ya Méditerranée ahita atabwa muri yombi, bamupakira indege bamujyana muri Amerika.
Yaje guhamwa ibyaha byo gushimuta abantu akatirwa gufungwa imyaka 30, nubwo yaje gusubizwa iwabo nyuma y’imyaka 16 muri gereza.
Undi ni Umudage Walter Stocke. Mu 1975 ikigo cye cy’ubwubatsi kimaze guhomba yatangiye gukorwaho iperereza na Polisi y’u Budage ku byaha byo kunyereza imisoro, ahita ahungira mu Bufaransa, atura mu Mujyi wa Strasbourg.
Yaje kugushwa mu mutego bigizwemo uruhare n’umupolisi, wamushutse akaza kujya mu ndege yibwira ko agiye muri Luxembourg, ahubwo igwa mu Mujyi wa Saarbrücken mu Budage.
Yahageze ku wa 7 Ugushyingo 1978 ahita yambikwa amapingu, agezwa imbere y’urukiko mu rubanza rwarangiye mu 1982 ahamijwe ibyaha byo kunyereza imisoro, akatirwa gufungwa imyaka itandatu.
Uretse abagushijwe mu mutego nk’ibyabaye kuri Rusesabagina n’abandi, hari n’aho gufata abakekwaho ibyaha bikomeye byakozwe binyuze mu kohereza ba maneko bagatwara umuntu rwihishwa.
Israel yagiye muri Argentine kuzanayo uwayihekuye…
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, Abanazi bayigizemo uruhare bakwiye imishwaro, bamwe bishakira ubuhungiro muri Amerika y’Epfo by’umwihariko muri Argentine.
Uw’ingenzi ni Otto Adolf Eichmann wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abayahudi. Uyu Abayahudi bamufata nka Bagosora Theoneste nawe wabaye ubwonko bwa Jenoside ukorewe Abatutsi.
Niwe wazanye icyo bise “Igisubizo cya nyuma ku kibazo cy’Abayahudi.”
Yafashwe na maneko za Israel (Mossad) muri Argentina, ajyanwa i Yeruzalemu urukiko rumuhamya ibyaha, aza kwicwa amanitswe mu 1962 afite imyaka 56.
Ubwo amakuru yamenyekanaga neza ko yihishe muri Argentine, Israel igasanga icyo gihugu cyarakomeje kugenda biguru ntege mu gutanga Abanazi bagihungiyemo, Minisitiri w’Intebe wa Israel witwaga David Ben-Gurion yatanze amabwiriza ko Eichmann afatwa mu ibanga.
Itsinda ry’abantu umunani ryoherejwe muri Argentine, rimufata ku wa 11 Gicurasi 1960 nyuma y’igihe rimugenda runono. Yafashwe avuye ku kazi, ba maneko ba Israel bamupakira mu modoka bamupfutse ikiringiti, bamara iminsi icyenda bagenzura niba uwo bafashe ari we bashakaga.
Mu gicuku cyo ku wa 20 Gicurasi yatewe urushinge na Dr. Yonah Elian wamusinzirije, bamupakira mu ndege nk’umukozi wo mu ndege urwaye. Bamugejeje i Yeruzalemu ku wa 22 Gicurasi, mu rugendo rwabanje guhagarara i Dakar muri Senegal.
Byaje kwemezwa ko Israel yavogereye ubusugire bwa Argentine, ariko ibihugu byombi biza kwiyunga.
Nyamara Israel yagiye kumwishakira mu gihe mu 2008 hari amakuru yagiye ahabona avuga ko ubutasi bwa Amerika, CIA, kimwe n’ubw’u Budage, bwari bumaze nibura imyaka ibiri buzi ko yihishe muri Argentine, ariko buryumaho kuko nta nyungu bwari bumufitemo.
Kuki ikibazo ari ifatwa rya Rusesabagina aho kuba ibyo akekwaho?
Umunyamategeko Gatete Nyiringabo yabwiye Taarifa ko mu mitekerereze y’Abanyamerika n’Abanyaburayi, ubuzima bw’Abanyarwanda biciwe mu bitero bya FLN ntibubahangayikishije, ahubwo icyo bitaho ni Rusesabagina ‘bafata nk’umuntu wabo.’
Ibyo bigomba gutuma hatabaho kubona ibintu kimwe n’u Rwanda kuko rwo rukeneye ubutabera ku baturage barwo biciwe i Nyabimata, abandi bagashaka kubona Rusesabagina bagize intwari yabo, yidegembya.
Ibyo bigahura n’impamvu Rusesabagina mu rubanza yakomeje kuvuga ko ari Umubiligi, kugira ngo arebe ko amahanga yakomeza kumuvuganira.
Gusa ku wa Gatanu Urukiko Rukuru rwanzuye ko rufite ububasha bwo kumuburanisha hatarebwe ubwenegihugu afite, kubera ko bimwe mu bigize icyaha cy’iterabwoba akekwaho byakorewe mu ifasi y’igihugu cy’u Rwanda.
Gatete yagize ati “Buri wese ari kurengera umwenegihugu we.”
Ikindi ni uko uburyo Rusesabagina yafashwemo butandukanye n’ibyo bavuga ko byarenze ku mategeko, kuko yagushijwe mu mutego agafatitwa mu Rwanda kandi si ubwa mbere bibaho no mu bindi bihugu bivuga ko byubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Yakomeje ati “Ku isi niko bigenda, ni gutyo babafata nta n’ukundi. Urebye uko amahanga amurwanaho, nta na gahunda yari ihari yo kuba bari kuzamufata bakamwohereza mu Rwanda. Nyamara Abanyamerika bari bazi ko yohereza amafaranga muri FDLR, bari bazi ko ari umuyobozi wa FLN kuko na BBC yabyandikagaho nk’umukuru wa FLN, ngo ntiyaciwe intege n’ifatwa rya Sankara.”
Yanabihuje n’uburyo Rusesabagina abanyamahanga bamufashe bakamugira intwari yarokoye Abatutsi muri Jenoside kugeza ubwo bamuhundagajeho ibihembo, bitandukanye n’ubuhamya butangwa n’abo avuga ko yarokoye.
Ati “Abantu twita abeza n’ababi bo ntabwo bibareba. Ntabwo bashimishwa no kuba barafashe umuntu bakamuhemba, bakamukoraho za sinema, twe tukaba turimo kumubona nk’umuntu uyobora umutwe w’iterabwoba wishe abantu.”
Ni igikorwa ubwacyo gishobora guterwa n’ipfunwe Abanyamerika bafite, bagahitamo guhagarara ku muntu wabo birengagije ibyaha ashinjwa bikwiye kuba bihabwa agaciro kuruta ikindi kintu, cyane ko bo bitabagizeho ingaruka nk’izo Abanyarwanda bazi.