Israel Yagabye Ibitero 200 By’Indege Muri Lebanon Mu Masaha 24

Indege za Israel zo mu bwoko bwa F 35 nibwo bwashegeshe Hezbollah

Ingabo za Israel zatangaje ko mu masaha 24 ashize zagabye ibitero 200 by’indege mu bice bya Lebanon byiganjemo abarwanyi ba Hezbollah.

Hagati aho kandi hari diviziyo enye z’ingabo z’iki gihugu ziri kurwanira ku butaka.

Inshingano izo ngabo zose zahawe n’ubuyobozi bwazo ni ukurimbura ibirindiro by’abarwanyi ba Hezbollah.

Kuba ari uko bimeze ntibikuraho ko ibisasu bya Hezbollah bikomeje koherezwa muri Israel bikitura ku baturage bo mu Majyaruguru yayo.

Ibi biri gukorwa mu gihe mu mpera z’iki cyumweru, muri Israel bizihije umunsi w’idini rya Kiyahudi bita  Yom Kippur.

Hezbollah yageregeje kuburizamo ibyawo, irasa muri Israel rockers 150 ariko zimwe zirahanurwa.

Ingabo za Israel zaburiye abaturage ko bakwiye kujya guhungira mu ngo zabo no mu bice byateguwe ngo bibabundikire ntibagwirwe naza bombe.

Ni ibyumba bita bomb shelters.

Ibisasu bya Hezbollah ntawe byahitanye ariko byakomerekeje batatu.

Ingabo za Israel zivuga ko kuva zatangira ibitero muri Lebanon zimaze gusenya intwaro za Hezbollah ku kigero kiri hagati 50-70%.

Mbere y’iyi ntambara, bivugwa ko Hezbollah yari ifite ibisasu bya rockets byose hamwe 150,000, bivuze ko ifite  kuba ifite ubushobozi bwo kurasa rockets ziri hagati ya 50 na 200 ku munsi nta gitangaza kirimo kuko ifite nyinshi mu bubiko.

Ni ibyemezwa n’ingabo za Israel ariko ntacyo Hezbollah ubwayo irabitangazaho.

Ikinyamakuru ya Leta ya Israel kitwa The Jerusalem Post kivuga ko mu minsi ishize cyabwiwe n’abayobozi bakuru b’ingabo z’iki gihugu ko intego yabo atari ugusenya ibisasu bya Hezbollah ahubwo ari uguca intege abarwanyi bayo barwanira ku butaka ngo batazatera Israel binjiriye mu Majyaruguru yayo.

Intego ni uguca intege abarwanyi bagize ishami ryayo rirwanira ku butaka bita Radwan.

Ku ruhande rwa Hamas, Israel yigamba ko hari abandi barwanyi b’uyu mutwe yaraye yishe mu masaha 24 yatambutse.

Ingabo za Israel zirwanira ku butaka zivuga ko zimaze kwangiza byinshi mu byahoze ari umutungo wa Hezbollah

Diviziyo ya 162 y’ingabo z’iki gihugu niyo ihanganye n’abarwanyi ba Hamas muri Gaza muri iki gihe.

Hari umusirikare mukuru mu ngabo za Israel witwa Brig Gen Giora Eiland uherutse gutanga inama y’uko abasivili basigaye muri Gaza bakwimurirwa mu Majyepfo yayo no hagati kugira ngo Amajyaruguru asigare ari aya Hamas gusa.

Bisa n’aho ari yo ‘plan’ Israel iri gukoresha nubwo itabyemera ku mugaragaro.

Ntawamenya icyo iteganya kuzakora nirangiza gukura abasivili bose mu Majyaruguru ya Gaza.

Mu cyumweru gishize, Abanyapalestine bari mu Majyaruguru ya Gaza bari hagati ya 150,000 na 250,000 nk’uko The Jerusalem Post ibyemeza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version