Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Yaguye Ibitero Byayo Mu Bice Bya Lebanon 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Israel Yaguye Ibitero Byayo Mu Bice Bya Lebanon 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 October 2024 10:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’ingabo za Israel butangaza ko guhera kuri uyu wa Kabiri taliki 08, Ukwakira zaguriye ibitero byazo mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Lebanon.

Byari bimaze iminsi bigabwa mu Majyepfo aho Hezbollah yari yarashinze ibirindiro.

Ibice Israel yaguriyemo ibitero ni ibyegereye Inyanja itukura ikora kuri Misiri, Saudi Arabia, Yemen, Djibouti, Jordan, Sudan na Eritrea.

Taliki 30, Nzeri, 2024 nibwo ingabo z’iki gihugu zatangiye ibitero byo ku butaka muri Lebanon.

Aho Israel itera hose ivuga ko igamije gusenya ibirindiro bya Hezbollah kandi ngo izashirwa iyihangamuye.

Mu Majyaruguru ya Lebanon naho hari gusukwa ibisasu biraswa n’indege za Israel kandi umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Israel yavuze ko hari umuyobozi wa Hezbollah wundi wishwe.

Ntibaratangaza amazina ye.

Kugeza ubu abantu 400,000 bamaze guhungira muri Syria bavuye muri Lebanon.

Muri bo harimo n’abaturage bayo baturiye Lebanon bahunga bigira imbere muri Syria  kuko intambara ibugarije.

Hagati aho Hezbollah nayo ikomeje kurasa za rockets muri Israel, BBC ikemeza ko uyu mutwe umaze kuharasa ibisasu 190.

Aho byibanze cyane ni mu Majyepfo ya Israel.

Ku ruhande rwa Israel, ubuyobozi bw’ingabo z’iki gihugu bukomeje gusaba abaturage bo mu midugudu 20 yo muri Lebanon b’ahitwa Tyre, Tayr Harfa na al-Mansouri kuyimukamo vuba cyane.

Imibare itangwa n’imiryango itabara imbabare ivuga ko abanya Lebanon miliyoni 1.2 bamaze guhunga kuva Israel yatangiza ibitero kuri Hezbollah mu kwezi gushize.

Muri abo bantu, abagera ku 179,500 bacumbikiwe mu nkambi 977.

Intambara Israel yatangije muri Lebanon imaze guhitana abantu 1,400, bakaba barapfuye mu byumweru bitatu bishize.

TAGGED:featuredHezbollahIbiteroIsraelLebanon
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RURA Yatangaje Ibiciro Bishya By’Ibikomoka Kuri Petelori
Next Article Ethiopia Ifite Perezida Mushya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?