Israel Yaguye Ibitero Byayo Mu Bice Bya Lebanon 

Ubuyobozi bw’ingabo za Israel butangaza ko guhera kuri uyu wa Kabiri taliki 08, Ukwakira zaguriye ibitero byazo mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Lebanon.

Byari bimaze iminsi bigabwa mu Majyepfo aho Hezbollah yari yarashinze ibirindiro.

Ibice Israel yaguriyemo ibitero ni ibyegereye Inyanja itukura ikora kuri Misiri, Saudi Arabia, Yemen, Djibouti, Jordan, Sudan na Eritrea.

Taliki 30, Nzeri, 2024 nibwo ingabo z’iki gihugu zatangiye ibitero byo ku butaka muri Lebanon.

Aho Israel itera hose ivuga ko igamije gusenya ibirindiro bya Hezbollah kandi ngo izashirwa iyihangamuye.

Mu Majyaruguru ya Lebanon naho hari gusukwa ibisasu biraswa n’indege za Israel kandi umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Israel yavuze ko hari umuyobozi wa Hezbollah wundi wishwe.

Ntibaratangaza amazina ye.

Kugeza ubu abantu 400,000 bamaze guhungira muri Syria bavuye muri Lebanon.

Muri bo harimo n’abaturage bayo baturiye Lebanon bahunga bigira imbere muri Syria  kuko intambara ibugarije.

Hagati aho Hezbollah nayo ikomeje kurasa za rockets muri Israel, BBC ikemeza ko uyu mutwe umaze kuharasa ibisasu 190.

Aho byibanze cyane ni mu Majyepfo ya Israel.

Ku ruhande rwa Israel, ubuyobozi bw’ingabo z’iki gihugu bukomeje gusaba abaturage bo mu midugudu 20 yo muri Lebanon b’ahitwa Tyre, Tayr Harfa na al-Mansouri kuyimukamo vuba cyane.

Imibare itangwa n’imiryango itabara imbabare ivuga ko abanya Lebanon miliyoni 1.2 bamaze guhunga kuva Israel yatangiza ibitero kuri Hezbollah mu kwezi gushize.

Muri abo bantu, abagera ku 179,500 bacumbikiwe mu nkambi 977.

Intambara Israel yatangije muri Lebanon imaze guhitana abantu 1,400, bakaba barapfuye mu byumweru bitatu bishize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version