Amasanduku ane arimo imirambo y’abaturage ba Israel bari barashimuswe na Hamas yageze muri Israel, yakiranwa agahinda n’umujinya ku babuze ababo. Abo baturage baguye mu bunyago ni Shiri, Ariel, Kfir Bibas na Oded Lifshitz.
Abo bose kandi abo mu muryango umwe.
Ikigera muri Israel, imirambo yabo yahise yoherezwa mu kigo cy’ubushakashatsi kitwa L.Greenberg Institute of Forensic Medicine kiri ahitwa Abu Kabir ngo ikorerwe isuzuma rya gihanga.
Ubutegetsi bw’i Yeruzalemu buvuga ko nyuma yo gusuzumwa izashyirizwa abo mu miryango yabuze ababo.
Hamas yabanje gushyikiriza iyo mirambo Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge/Red Cross, ngo nawo uyishyikirize Israel.
Ubwo yari imaze kugezwa muri Israel, ingabo na Polisi by’iki gihugu byayisuzumishije imirasire yitwa X, The Jerusalem Post ikavuga ko byakozwe mu rwego rw’umutekano.
Amasanduku yahise yoroswa amabendera ya Israel hanyuma umunyedini ukomeye mu idini rya Kiyahudi mu ngabo za Israel witwa Brigadier-General Rabbi Eyal Krim asoma zaburi ya 83 yose yo kubasabira ngo Imana ibakire, hakurikiraho kuriza imodoka iyo mirambo, ijyanwa gusezerwaho.
Ingabo za Israel zivuga ko zafashe amashusho n’amafoto by’uko ibintu byose byagenze, ariko nta muntu wundi uzabibona keretse ba nyiri abantu babyemeye.
Hari amakuru avuga ko abarwanyi ba Hamas bashyikirije Croix Rouge amasanduku arimo iriya mirambo ariko adafunze neza.
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yari yabanje gutanga ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage, ababwira ko kwakira bariya bantu ari igihe cy’agahinda ku gihugu cyose.
Yongeye kubasezeranya ko ibyo Hamas yakoze tariki 07, Ukwakira, 2023 bitazongera ukundi mu mateka ya Israel.
Kuri iyo tariki abarwanyi ba Hamas bagabye igitero gitunguranye kuri Israel bica abaturage bayo 1,200, abandi 250 batwarwa bunyago.
Byarakaje Israel ihita itangiza intambara bivugwa ko yaguyemo barenga 30,000.
Umujyi wa Gaza aho Hamas yari ifite ibirindiro wahinduwe umusaka ku buryo bigoye ko wakongera kwitwa umujyi.
Amerika muri iki gihe irashaka kuhubakamo umujyi w’agatangaza, abanya Gaza barokotse intambara bakimurirwa muri Jordan no mu Misiri.