Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Yarashe Ku Muturanyi Wayo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Israel Yarashe Ku Muturanyi Wayo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 October 2021 1:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku manywa y’ihangu kuri uyu wa Gatandatu, ingabo za Israel zagabye ibitero bya missile mu nkengero z’Umurwa mukuru wa Syria ari wo Damascus.

Ibiro ntaramakuru bya Syria byitwa SANA byatangaje ko biriya bisasu byakomerekeje abasirikare babiri ba Syria n’abandi baturage bari mu gace kaguyemo biriya bisasu.

Hari n’inzu n’ibikorwa remezo byasenyutse,

Biriya biro ntaramakuru bivuga ko ari gacye cyane ko Israel irasa muri Syria ku manywa y’ihangu, ubundi ngo ihengera igicuku kinishye ikarasa mu bice iba izi neza ko ari indiri za Hezbollah.

Ikindi ni uko muri Politiki y’Ingabo za Israel kizira kuvuga ko gitero yagabye kuri Syria iyo yabikoze itashotowe.

Ubusanzwe ngo Israel ivuga ko gitero iyo ari yo yashotowe noneho ikarasa umwanzi yihimura ngo atazayisuzugura.

Kuva Israel yahangwa bundi bushya mu mwaka wa 1948, nta gihe gihita itarashe kuri Syria mu rwego rwo gukoma mu nkokora abarwanyi ba Hezbollah baba bavana intwaro muri Iran bazizanye muri Syria ngo bazazikoreshe bayirasaho.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nabwo  hari ikindi gitero ingabo za Israel zagabye mu nkengero za Damascus mu gace kitwa al-Baath.

Hashize iminsi Israel ifite amakuru y’uko abarwanyi ba Hezbollah bashaka gushinga ibirindiro mu nkengero z’Intara ya Golan Israel yambuye Syria mu myaka myinshi ishize.

Barashaka kuhagira ibirindiro bazajya bategurira bakanakoreraho ibitero kuri Israel.

Ibi ariko Israel yanze ko byajya mu bikorwa uko byateguwe byose, ahubwo igaba ibitero kuri hamwe muho bariya barwanyi bashaka gaca ingando.

Times of Israel ivuga ko ingabo za Israel zikorera muri Division irinze igice cya Golan ziherutse gukoma mu nkokora umugambi w’abarwanyi ba Hezbollah bashakaga gutwika bice bimwe bya Golan bakoresheje ibipilizo biriho ibintu byaka.

TAGGED:featuredHezbollahIngaboIsraelSyria
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yahaye U Rwanda Izindi Nkingo 418,860 Za Pfizer
Next Article Mu Mafoto: Perezida Kagame Mu Nama Ya G 20
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?