Mu gihe intambara hagati ya Hamas na Israel yinjiye mu kiciro cyayo cya gatatu, ku rundi ruhande, abanyapolitiki ba Israel baravugwaho kudaha uburemere nyabwo amakuru y’ubutasi yavugaga ko Hamas iri gutegura igitero gikomeye ku baturage b’iki gihugu.
Bishingiye kuri raporo yasohotse muri The New York Times ivuga ko hari amakuru bari bazi y’uko Hamas izatera ariko bakabisuzugura bumva ko ‘birimo gukabya.’
Iyi raporo bayise ‘Jericho Wall’ ikaba igizwe na paji 40.
Muri yo handitsemo ko amakuru yageraga mu nzego z’ubuyobozi bwa Israel yavugaga ko Hamas iri kwegeranya ibikoresho birimo za drones, katerepulari, moto n’ubundi buryo yateganyaga kuzakoresha yinjira mu gihugu iciye ahantu hasanzwe hacunzwe na Polisi n’ingabo za Israel mu buryo bukomeye.
Handitswemo ko muri gahunda za Hamas harimo iy’uko abarwanyi ba Hamas bari bwibasire ibice bizwi harimo n’ikigo cya gisirikare kiri ahitwa Re’im.
Amagambo abanza hejuru y’iyo raporo yanditswe mu Cyarabu ari muri Qur’an asobanuye mu Kinyarwanda ati: “ Nimubatungura muciye mu marembo yabo, muzabaganza”.
Ibi byose kandi ngo byageze mu biganza by’abasirikare bakuru n’abanyapolitiki bakomeye babiganiraho ariko babifata nk’ibikabyo.
Ishami ryo mu ngabo za Israel rishinzwe gucunga ibibera muri Gaza ryasuzumye neza ibyayo ariko riza gusanga ari ibintu Hamas ngo yateganyaga mu gihe kizaza.
Ntibiyumvishaga ko ari akazi yari bukore ibatunguye taliki 07, Ukwakira, 2023 nk’uko yabigenje.
Ndetse Colonel wari ushinzwe iyi brigade yavuze ko ibikubiye muri iyi raporo ari ‘ukurota ku manywa.’
Habura amezi atatu ngo Hamas ikore ishyano, ishami rya IDF ishinzwe gusuzuma amakuru y’ubutasi y’intabaza(signal intelligence division) bita Unit 8200 yatangaje ko abasirikare bayo babonye abarwanyi ba Hamas bari mu myitozo, bitoza guhanura indege n’ibindi.
Umwe mu banditse iriya raporo igatambuka muri The New York Times avuga ko yatanze raporo ku bayobozi be ivuga ko gahunda Hamas yubakaga yari ifite na gahunda yo kuzayishyira mu bikorwa.
Mu mpaka zakurikiye isohoka ry’iriya raporo, hari umwe mu basirikare bakuru wavuze ko ibiyikubiyemo ‘bishoboka cyane’ kubera ko byigeze no kubaho mu myaka 50 ishize ubwo habaga Intambara ya Yom Kippur.
Iyi ni intambara ibihugu by’Abarabu byagabye kuri Israel biyitunguye ubwo abaturage bayo bizihizaga umunsi mukuru w’umwana w’intama.
Hari hagati ya taliki 6 kugeza taliki 25, Ukuboza, 1973.
Ibihugu by’Abarabu byagabye igitero kuri Israel byari biyobowe na Misiri na Syria.
The New York Times ivuga ko mu mwaka wa 2016 hari indi nyandiko y’ubutasi yasohowe n’uwari Minisitiri w’ingabo wa Israel (yari Avigdor Lieberman) yavugaga ko hari igitero Hamas yateganyaga kuri Israel ariko ntiyahabwa agaciro yari ikwiye.
Muri yo hari handitswemo ko Hamas iri kugura intwaro zikomeye ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bya GPS ndetse abarwanyi ba Hamas bari bariyongereye bava ku bantu 6,000 mu myaka ibiri bigera ku bantu 27,000 kandi ngo hari impungenge ko bazaba ari abantu 40,000 mu mwaka wa 2020.
Iyi nkuru irerekana ko hari ubwo abashinzwe gucunga amatekano bafata uburemere buke ibintu bishobora guteza akaga.
Ni ikibazo gikunze kuba mu nzego ubundi zifatwa nk’indashyikirwa mu kumenya amakuru y’umwanzi no kumukoma mu nkokora nka CIA, FBI, Mossad, MI6 n’izindi hirya no hino ku isi.