Amakuru aturuka muri Israel aremeza ko ingabo z’iki gihugu zatangije ibitero byo ku butaka muri Syria.
Ubwo zinjiragamo, zahuye n’amasasu aremereye yo ku ruhande rw’umwanzi, biba ngombwa ko zitabaza ibitero by’indege.
Iby’ibi bitero kandi byatangajwe n’itangazamakuru ryo mu bihugu by’Abarabu, bikemeza ko Israel iri gushaka kwirukana abarwanyi bo mu bice byinshi bya Syria cyane cyane abakambitse mu bice bituriye Israel uciye mu bitwa bya Golan.
Muri Syria bavuga ko ibitero bya Israel byinjiriye ahitwa Kuwaya mu Majyepfo yayo.
Ibi bitero bigabwe nyuma y’uko mu minsi ishize Israel yasatse isanga hari abantu bafite ububiko bunini bw’intwaro hafi aho.
Birashoboka ko iyo ari imwe mu mpamvu zatumye hategurwa ibitero byo guca intege abantu bose baturiye Israel bafite intego zo kuyihungabanya.
Israel muri iki gihe iri mu ntambara ku mpande enye.
Irarwana na Hamas, ikarwana na Hezbollah, ikarwana n’aba Houthis bo muri Yemen ndetse no muri Syria.
Hezbollah yo isanzwe ikorera muri Lebanon.