Israel Yatangije Ibitero By’Indege Muri Lebanon

Kuri uyu wa Kane indege z’intambara za Israel zatangiye kurasa muri Lebanon. Ni ibitero 100 byakozwe nyuma gato y’uko guhera kuri uyu wa Kabiri hari ibikoresho by’ikoranabuhanga abarwanyi ba Hezbollah bari bamaze iminsi batunze byabaturikanye, bihitana abagera kuri 30 abandi barenga 2,800 barakomereka cyane.

No kuri uyu wa Kane byarakomeje bituma muri Lebanon abantu barushaho gukuka umutima.

Byabereye abantu bose urujijo kuko benshi bafite ubwoba bwo kwegera igikoresho icyo ari cyo cyose cy’ikoranabuhanga batinya ko nacyo cyaba gitezemo kabutindi.

Mu gihe imitima yari itarasubira mu gitereko, ingabo za Israel zirwanira mu kirere zahise zitangira kurasa muri Lebanon ibisasu biremereye.

Bisa n’aho ingabo za Israel zasanze iki ari cyo gihe cyo gutangiza intambara kuri Hezbollah, zikabikora nyuma yo gusenya itumanaho ryahuzaga aba barwanyi.

Mu gihe ibintu byifashe bityo, amahanga arasaba Israel kugenza amaguru make muri iki kibazo ikirinda gutangiza intambara yeruye kuri Lebanon kuko ishobora gutuma Uburasirazuba bwo Hagati bwose bushya.

Ni ikibazo cyashyira ibintu irudubi kuko hasanzwe intambara hagati ya Israel na Hamas, ikaba igiye kumara imyaka ibiri.

Ku byerekeye intambara hagati ya Israel na Hezbollah, umwe mu badipolomate bazi uko ibintu byifashe muri kariya gace, yavuze ko Israel nitangiza intambara yeruye kuri Lebanon igomba kuzaba yiteguye guhangana n’ingabo za Lebanon zifatanyije n’abarwanyi ba Hezbollah.

Abo barwanyi bavugwaho kutaba agafu k’imvugwarimwe kuko ntaho bahuriye n’abo muri Hamas.

Hezbollah ni umutwe wa gisirikare ukize kandi ufite ibikoresho bikomeye kurusha Hamas.

Ufashwa na Iran, Lebanon, Yemen na Syria.

Ambasaderi wa Lebanon mu Bwongereza witwa Rami Mortada yavuze ko niba Israel idahagaritse ibitero byayo, abasirikare ba Lebanon batazakomeza kurebera.

Yabwiye The Times ko igitero cyose Israel iri bukomerezeho, cyaba icyo mu kirere cyangwa icyo ku butaka, kiri butume Lebanon ihaguruka ikirwanaho.

Avuga ko biraza kuba bibi cyane.

Ibitero 100 by’indege za Israel byabaye ibya mbere bikomeye iki gihugu kigabye muri Lebanon mu mateka ya vuba aha.

Ni ibitero byagabwe nyuma y’umuburo watanzwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza witwa David Lammy asaba Abongereza baba muri Lebanon kuhava.

Israel, ku ruhande rwayo, ivuga ko biriya bitero byasenye ahantu 1000 hari hari za missiles za Hezbollah.

Ivuga ko hari ahantu henshi ingabo z’iki gihugu zasenye hari harimo gutegurirwa ibisasu byo kurasa mu bice bitandukanye ba Israel.

The Jerusalem Post yanditse ko biriya bitero byagabwe muri Lebanon byakozwe mu minota 20 yonyine.

Ikindi Hezbollah ivuga ni uko abarwanyi bayo biteguye kurwana na Israel niramuka yinjiye ku butaka bwa Lebanon.

Umuyobozi w’uyu mutwe witwa Hassan Nasrallah yaraye atangarije kuri Televiziyo ya Lebanon ati: “  Turabategereje, turiteguye. Nimwinjire ku butaka bwa Lebanon ubundi tubereke uko intama zambarwa!”

Ibiri kuba muri iki gihe bije nyuma y’igihe gito Israel yishe umwe mu bayobozi bakuru ba Hezbollah witwaga Fuad Shukr.

Mu rwego rwo kwihorera, Hezbollah bivugwa ko yari yarateguye kuzarasa muri Israel mu mpera za Kanama uyu mwaka.

Uwo mugambi waje gukomwa mu nkokora n’ibitero Israel yagabye mu Majyepfo ya Lebanon ndetse n’ibindi biri kugabwayo muri iki gihe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version