Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yavuze ko igihugu cye kizarwana na Hamas niyo ibindi bihugu byose harimo n’Amerika bitayishyigikira.
Netanyahu yavuze ko bazarwana na Hamas kugeza ku munota wa nyuma.
Ibi kandi byemejwe na Minisitiri wayo w’ububanyi n’amahanga witwa Eli Cohen.
Cohen avuga ko Israel iramutse ihaye Hamas agahenge yaba ikoze ikosa kuko byaba ari nko kuyiha impano.
Perezida wa Amerika Joe Biden aherutse gutangaza ko isi yose iri gutera umugongo Israel mu ntambara iri kurwana na Hamas kubera ko ngo irasa aho ariho hose muri Gaza bigateza ibibazo ‘bitari ngombwa’.
Ibi ariko ntibyaciye intege ingabo za Israel kubera ko zakomeje kurasa cyane mu bice byinshi bya Gaza zivuga ko zifite amakuru avuga ko byihishemo abarwanyi ba Hamas.
Ibi byose bijya gucika byatangiye taliki 07, Ukwakira, 2023 ubwo abarwanyi ba Hamas bagabaga ibitero bitunguranye muri Israel bakica abantu 1200 bagashimuta abandi 240.
Bamwe mu bashimuswe baje kurekurwa ariko hari n’abandi bagifitwe bunyago.
Uhagarariye Israel muri UN witwa Gilad Erdan yatangaje ko niba isi ishaka ko intambara ihagarara, bahamagara umuyobozi mukuru wa Hamas bakamubwira agasaba abayoboke be gushyira intwaro hasi kandi bakarekura abo bafashe bunyago.
Ngo niba bidakozwe isi ntikwiye kwitega ko intambara ihagarara.
Yabahaye nomero ye ngo bazamuhamagare.