Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abaturage ba Yeruzalemu bakanguwe n’urusaku rw’ibisasu biremereye byaturikiye aho abagenzi bategera imodoka.
Umwangavu umwe niwe wahasize ubuzima abandi 19 barakomereka cyane.
Polisi y’iki gihugu yakangaranye ndetse ubu ngo akazi kayo kiyongereye hirya no hino mu gihugu kubera ko hari ubwoba ko n’ibindi bisasu bishobora guturitswa.
Iperereza ry’ibanze rivuga ko biriya bisasu byaturikirijwe kure hakoreshejwe ikoranabuhanga bita remote sensing.
Abapolisi basanze aho byaturikiye hari imisumari n’inzembe.
Hamas yatangaje ko ari yo yakoze biriya bitero kandi ngo imbere hari ibindi bikomeye biri kuhategurwa.
Polisi ya Israel itangaza ko kimwe muri biriya bisasu cyari cyatezwe mu gikapu bashyize mu nsi ya bisi yari iparitse hafi ya gare y’i Ramot.
Ibi bibaye mu gihe Benyamini Netanyahu yari aherutse kongera gutorerwa kuyobora Israel.
Icyakora ntarashyiraho Guverinoma ihuriweho n’amashyaka yatsinze mu Nteko ishinga amategeko.
Itamar Ben Gvir uvugwaho kuzaba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Guverinoma ya Netanyahu yatangaje ko igihe kigeze ngo Israel yereke abayikoraho iby’iterabwoba ko bikozeho.
Yabwiye Times of Israel ko Politiki yo guhiga abantu bategura ibitero kuri Israel igomba kugaruka kandi igashyirwamo imbaraga.
Gvir avuga ko Hamas ikwiye guhabwa isomo rikomeye.
Ku rundi ruhande, abo muri Hamas nabo bavuga batazabura gukomeza kwereka Israel ko nabo atari agafu k’imvugwarimwe.