Israel Yigambye Kwica Uwarindaga Umuhora Wa Hormuz

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Minisitiri w’ingabo wa Israheli, Israel Katz, yatangaje ko Alireza Tangsiri wari “ushinzwe ku buryo butaziguye” gufunga umuhora wa Hormuz yishwe.

Umuyoboro wa Hormuz ni inzira y’amazi iri hagati ya Iran na Oman, ihuza Ikigobe cya Perise n’inyanja ya Oman.

Ni imwe mu nzira z’ingenzi cyane ku isi mu gutwara peteroli, kuko hafi kimwe cya gatanu cya peteroli icuruzwa ku isi inyura muri uyu muyoboro.

Iyo ufunzwe cyangwa ubangamiwe, bigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi: ibiciro bya peteroli bikazamuka, ubwikorezi bugahenda, ndetse n’ibiciro by’ibicuruzwa bikiyongera.

Itsinda mpuzamahanga rigenzura politiki ryatangaje ko gufungwa k’uyu muyoboro “byongera ibiciro, bikagabanya ubusabe ku isoko, kandi bikongera umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro (inflation)” ku isi hose.

Ibivugwa n’impande zitandukanye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Iran “yatsinzwe mu buryo bwa gisirikare burundu”, anavuga ko abayihagarariye mu mishyikirano “basigaye basaba ibiganiro”.

Ariko Iran yo yahakanye ibyo, ivuga ko nta biganiro iri kugirana na Amerika biri kuba muri iki gihe.

Kuwa Gatatu, umuyobozi wo muri Iran yashyize ahagaragara ibisabwa bitanu kugira ngo intambara irangire, nyuma y’uko bivugwa ko Iran yari yakiriye gahunda igizwe n’ingingo 15 itanzwe na Amerika binyuze kuri Pakistan.

Imirwano ikomeje

Ibitero bikomeje muri Iran no muri Libani. Hagati aho, abantu babiri bapfuye i Abu Dhabi nyuma yo kugwirwa n’ibice by’igisasu cya misile bikekwa ko cyaturutse muri Iran.

Ibi byerekana ko iyi ntambara iri kwaguka mu karere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati, bikaba byagira ingaruka ku mutekano n’ubukungu bw’isi yose.

Alireza Tangsiri ni muntu ki?

Alireza Tangsiri yagizwe umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi z’ umutwe witwa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) mu 2018.

Mbere yaho yari umuyobozi wungirije muri uwo mwanya kuva mu 2010.

Yari azwiho gutanga ibitekerezo bikomeye no kunenga cyane Amerika na Israel.

Mu 2019, yigeze gutangaza ko Iran ishobora gufunga Umuyoboro wa Hormuz niba kohereza peteroli yayo mu mahanga bibangamiwe.

Yanashyiriweho ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko Iran irashe indege y’ubutasi ya Amerika hafi y’uwo muyoboro.

Hari konti ku rubuga X ivugwa ko ari iye, aho yakunze kugaruka ku bijyanye n’Umuyoboro wa Hormuz, akanavuga ko “nta bwato bufitanye isano n’abarwanya Iran bugomba kuhanyura”.

Ibi byose bigaragaza ukuntu Umuyoboro wa Hormuz ari ingenzi cyane ku isi.

Iyo habayeho intambara cyangwa amakimbirane aho hantu ibihugu byinshi bihita bigira impungenge z’ibura rya peteroli, amasoko y’imari agahungabana, n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikazamuka ku isi yose.

Ni yo mpamvu amakimbirane hagati ya Iran, Amerika na Israel ashobora kugira ingaruka zikomeye ku isi yose, atari ku bihugu birebwa gusa n’ayo makimbirane.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *