Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Yishe Umugaba Mukuru W’Ingabo Za Iran Zirwanira Ku Butaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Israel Yishe Umugaba Mukuru W’Ingabo Za Iran Zirwanira Ku Butaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 June 2025 11:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Major General Ali Shademani
SHARE

Nyuma y’igihe kirekire bamucunga, bategereje ko yinjira ahantu yakekaga ko hatekanye, abasirikare ba Israel bishe umusirikare mukuru mu ngabo za Iran wari umugaba mukuru w’izirwanira ku butaka.

Ubuvugizi bw’’ingabo za Israel bwemeza ko yiciwe mu nkengero za Teheran aho yari ari kumwe n’abandi basirikare bakuru.

Ubwo ibitero bya Israel byatangiraga kuwa Gatanu w’Icyumweru gishize, Major General Ali Shademani  yahunganye na bamwe mu basirikare be, bajya mu nkengero za Teheran aho bumvaga ko batekanye.

Ikoranabuhanga ry’ingabo za Israel rikoresha cameras za drones ryakomeje kumucunga kugeza ubwo we n’abo bari bari kumwe bihuruzaga ahantu hamwe, hanyuma bakaraswa igisasu bose.

Maj.Gen. Ali Shademani yari amaze igihe ari umugaba mukuru w’ingabo za Iran zirwanira ku butaka.

Hagati aho Iran nayo yaraye irashe igisasu ku bitaro biri ahitwa Beersheba muri Israel birasenyuka kandi gisiga gishenjaguye abari baharwariye barimo umwana na Nyina.

Perezida wa Israel Isaac Herzog yahasuye avuga ko ibyo Iran yakoze bizayigaruka kuko Israel izayigerera mu kebo nayo yayigereyemo.

Ikindi kivugwa ni uko Minisitiri w’ingabo za Israel witwa Israel Katz yavuze ko hagiye gutangira kurebwa uko n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yakwicwa.

Uwo ni Ayattolah Ali Khamenei.

TAGGED:IgiteroIndegeIntambaraIranIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hasinywe Ubufatanye Bw’Ingabo Z’u Rwanda N’Iz’Ubwami Bwa Maroc
Next Article Amakipe Muri EAC Azakina Imikino Ya Volley Yo Kwibuka Jenoside Yamenyekanye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?