Israel Yishe Umuyobozi Mukuru Wa Hezbollah

Inkuru ikomeye iri mu itangazamakuru mpuzamahanga ni uko Israel yishe Hassan Nasrallah uyobora Hezbollah, imutsinda mu gitero yagabye i Beirut mu murwa mukuru wa Lebanon.

Yari amaze imyaka 32 ayobora uyu mutwe muri iyi minsi uhanganye na Israel bikomeye.

Minisiteri y’ingabo za Israel ivuga ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo Sayyed Hassan Nasrallah yiciwe mu gitero cyagabwe n’indege ubwo zarasaga ku cyicaro cya Hezbollah kiri i Beirut.

Yicanwe na Ali Karaki wari ushinzwe abarwanyi ba Hezbollah bakorera mu Majyepfo ya Lebanon aho abarwanyi ba Hezbollah bakunze kurasira muri Israel.

Ingabo za Israel zigamba ko zishe Nasrallah zikoresheje missiles ziremereye cyane kuko yiciwe mu nzu iri munsi y’ubutaka aho Ibiro bye bikorera ahitwa Dahieh muri Beirut

Umugaba w’ingabo za Israel witwa Let Herzi Halevi yavuze ko bafite urutonde rw’abandi bantu bakomeye muri Hezbollah bazicwa byatinda byatebuka.

Halevi yagize ati: “ Abantu bose bateje Israel akaga tuzabamenya aho baba bari hose niyo baba bari kure kandi tuzabivuna”.

Lt Gen Halevi umugaba w’ingabo za Israel

Yavuze ko Israel yamaze igihe kirekire itegura ibyo muri Lebanon kandi ngo n’igitero cyahitanye Nasrallah cyari kimaze igihe kirekire gitegurwa.

Avuga ko cyakozwe neza kandi mu gihe nyacyo.

Umugaba mukuru w’ingabo za Israel avuga ko ingabo ze zikomeje gutegura ibindi bikorwa bya gisirikare bikomeye.

Yavuze ko inzego zose z’umutekano wa Israel zirimo n’izikora ubutasi ziri kandi zigomba gukomeza kuba maso, ziteguye gukora ibishoboka byose ngo zirinde Israel umwanzi uwo ari we wese.

Israel ivuga ko yagabye igitero kuri Nasrallah mu gihe nyacyo kuko yari ari mu nama yamuhuje n’umuyobozi wa Hezbollah mu Majyepfo ya Lebanon bari gutegura ikindi gitero kuri Israel.

Mu myaka 32 yari amaze ayobora Hezbollah,  Sayyed Hassan Nasrallah yari afitanye imikoranire na Hamas ndetse yakomeye guhera taliki 08, Ukwakira, 2023 ubwo Hamas yateraga Israel ikica abaturage 1200 abandi ikabajyana bunyago.

Undi waguye mu gitero cya Israel cyaraye gihitanye Nasrallah ni umukobwa we Zainab.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version