Itangazamakuru Risabwa Kurushaho Kumenyesha Abaturage Gahunda Z’Ubuhinzi

Dr. Ndabamenye aha umunyamakuru Annonciata Byukusenge igihembo cye

Dr. Télesphore Ndabamenye uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi, RAB, asaba itangazamakuru kurushaho kubwira abaturage gahunda z’ubuhinzi n’uburyo bwiza bw’imihingire.

Avuga ko ubusanzwe abaturage muri rusange bizera abanyamakuru bityo akavuga ko kubabwira iby’ubuhinzi mu buryo bwumvikana neza bituma n’ubuhinzi bakora butanga umusaruro.

Ndabamenye avuga ko amakuru ku bihingwa bigezweho n’imihingire myiza bikwiye guhabwa abaturage binyuze mu mvugo bumva neza.

Ati: “ Tugeze aho dukeneye abanyamakuru mu buhinzi kugira ngo badufashe mu bukangurambaga, badufashe gutanga amakuru nyayo mu buryo nyabwo”.

Si we wenyine washimye imikorere y’abanyamakuru mu rwego rw’ubuhinzi kuko Emmanuel Mugisha usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, yashimye umuhati bagaragaza.

Mugisha avuga ko kubona amakuru ku buhinzi kugira ngo itangazamakuru riyahe abaturage nabyo ari amahirwe.

Avuga ko ari ngombwa ko abanyamakuru bakora amakuru ajyanye n’ubuhinzi bakwiye kuakora kinyamwuga, bakayashyiramo ibikenewe byose ngo umuturage yumve uko ubuhinzi bw’iki gihe bukwiye gukorwa.

Ati: “ Uru ni uruhare rw’itangazamakuru kugira ngo ribashe gutanga amakuru y’imvaho muri science y’ubuhinzi kandi muri iki gihe kubera ko abantu bari kwiyongera birasaba ikoranabuhanga kugira ngo abantu babone ibibatunga”.

Emmanuel Mugisha asaba abanyamakuru gukomeza kwihugura ngo bamenye uko ikoranabuhanga mu guhindura uturemangingo fatizo tw’ibihingwa( GMOs), kugira ngo bamenye uko babisobanurira abahinzi.

Ku rundi ruhande, abanyamakuru bakoze inkuru nziza ku buhinzi babihembewe.

Ibyo bihembo babihawe n’ikigo kitwa OFAB ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, RAB.

Umunyamakuru wahize abandi mu guhembwa ni Annonciate Byukusenge wandikira ikinyamakuru The Front Magazine.

Yahembwe igikombe na chѐque ya Frw 500,000.

Abandi bahembwe ni Pio Mbarushimana ukorera RBA mu Ntara y’Amajyaruguru na mugenzi we Juventine Musabyemariya bombi bahabwa Frw 300,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version