Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Yisobanuye Ku Kirego Cy’Uko Iri Gukora Jenoside Muri Gaza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Israel Yisobanuye Ku Kirego Cy’Uko Iri Gukora Jenoside Muri Gaza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 January 2024 3:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyamategeko ba Israel basobanuye imbere y’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku kirego Guverinoma ya Afurika y’Epfo iherutse kurega Yeruzalemu ivuga ko iri gukorera Abanya Gaza Jenoside.

Kuri uyu wa Kane abashinja Israel kiriya cyaha gikomeye kurusha ibindi byakozwe n’inyokomuntu bavuze ko mu kwihorera ku bitero Hamas yayigabyeho taliki 07, Ukwakira, 2023, yakoresheje imbaraga zikomeye ku buryo yica abana, abagore n’abandi badafite aho bahuriye na Hamas, ikintu i Pretoria bavuze ko kigize Jenoside.

Abashinja Israel Jenoside kandi bavuga ko Afurika y’Epfo yahisemo kuyirega ibikoze mu izina rya Hamas kubera ko iyo idafite ubutenganzira bwo kurega Leta iyo ari yo yose.

Kuba idafite ubuzima gatozi buranga Leta nibyo bituma Hamas idashobora kurega Israel mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha nk’uko Afurika y’Epfo ibivuga.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu kwiregura, Israel yabwiye abacamanza baburanisha uru rubanza ko ibyo Afurika y’Epfo iyirega ntaho bihuriye n’ukuri kw’ibiranga ahakorerwa Jenoside n’abayikora.

Abayiburanira bavuga ko Afurika y’Epfo icurika ukuri kw’ibintu.

Umunyamategeko wa Israel witwa Me Tal Becker yagize ati: “ Africa y’Epfo yeretse urukiko ibintu bicuritse, bitavuga ukuri kw’ibintu.”

Mu gihe urubanza rukomeje imbere mu rukiko, hanze yarwo Polisi ihanganye n’abigaragambya bashyigikiye buri ruhande muziburana.

Afurika y’Epfo ivuga ko Israel yica nkana amasezerano yashyizeho umukono arwanya Jenoside.

- Advertisement -

Ni amasezerano yiswe 1949 Genocide Convention n’Afurika y’Epfo yashyizeho umukono.

Abacamanza 17 nibo bari gukurikirana uru rubanza.

Abarega Israel bavuga ko yamaze gushyiraho gahunda yo kurimbura Gaza yose ndetse ngo ibi bigaragarira mu kuba buri munsi hari abantu bapfa, abamugara n’abandi baburirwa irengero…byose bitewe n’ibikorwa bya Israel.

Hagati aho, Israel ishyigikiwe n’Ubwongereza na Amerika, ibi bihugu bikemeza ko ibivugwa na Pretoria ntaho bihuriye n’ukuri.

Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza avuga ko iki gihugu kiri kumwe na Israel mu ntambara yo kwirwanaho iri kurwana.

Amerika nayo iherutse kuvuga ko ibyo Afurika y’epfo irega Israel nta shingiro bifite.

N’ubwo ari uko uru rubanza ruhagaze kugeza ubu, umwanzuro wose urukiko ruzafata kuri iki kibazo uzaba ari icyifuzo gishobora gushyirwa mu bikorwa n’ibihugu kireba cyangwa ntibikorwe.

Ikindi ni uko uru rubanza rushobora kuzamara igihe kirekire nk’uko BBC ibivuga.

TAGGED:AfurikafeaturedIsraelJenosideUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Yagize Uwo Babanaga Bahuje Ibitsina Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga
Next Article Abanyamerika Batuye Mu Rwanda Baraburirwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?