Israel Yisobanuye Ku Kirego Cy’Uko Iri Gukora Jenoside Muri Gaza

Abanyamategeko ba Israel basobanuye imbere y’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku kirego Guverinoma ya Afurika y’Epfo iherutse kurega Yeruzalemu ivuga ko iri gukorera Abanya Gaza Jenoside.

Kuri uyu wa Kane abashinja Israel kiriya cyaha gikomeye kurusha ibindi byakozwe n’inyokomuntu bavuze ko mu kwihorera ku bitero Hamas yayigabyeho taliki 07, Ukwakira, 2023, yakoresheje imbaraga zikomeye ku buryo yica abana, abagore n’abandi badafite aho bahuriye na Hamas, ikintu i Pretoria bavuze ko kigize Jenoside.

Abashinja Israel Jenoside kandi bavuga ko Afurika y’Epfo yahisemo kuyirega ibikoze mu izina rya Hamas kubera ko iyo idafite ubutenganzira bwo kurega Leta iyo ari yo yose.

Kuba idafite ubuzima gatozi buranga Leta nibyo bituma Hamas idashobora kurega Israel mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha nk’uko Afurika y’Epfo ibivuga.

- Advertisement -

Mu kwiregura, Israel yabwiye abacamanza baburanisha uru rubanza ko ibyo Afurika y’Epfo iyirega ntaho bihuriye n’ukuri kw’ibiranga ahakorerwa Jenoside n’abayikora.

Abayiburanira bavuga ko Afurika y’Epfo icurika ukuri kw’ibintu.

Umunyamategeko wa Israel witwa Me Tal Becker yagize ati: “ Africa y’Epfo yeretse urukiko ibintu bicuritse, bitavuga ukuri kw’ibintu.”

Mu gihe urubanza rukomeje imbere mu rukiko, hanze yarwo Polisi ihanganye n’abigaragambya bashyigikiye buri ruhande muziburana.

Afurika y’Epfo ivuga ko Israel yica nkana amasezerano yashyizeho umukono arwanya Jenoside.

Ni amasezerano yiswe 1949 Genocide Convention n’Afurika y’Epfo yashyizeho umukono.

Abacamanza 17 nibo bari gukurikirana uru rubanza.

Abarega Israel bavuga ko yamaze gushyiraho gahunda yo kurimbura Gaza yose ndetse ngo ibi bigaragarira mu kuba buri munsi hari abantu bapfa, abamugara n’abandi baburirwa irengero…byose bitewe n’ibikorwa bya Israel.

Hagati aho, Israel ishyigikiwe n’Ubwongereza na Amerika, ibi bihugu bikemeza ko ibivugwa na Pretoria ntaho bihuriye n’ukuri.

Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza avuga ko iki gihugu kiri kumwe na Israel mu ntambara yo kwirwanaho iri kurwana.

Amerika nayo iherutse kuvuga ko ibyo Afurika y’epfo irega Israel nta shingiro bifite.

N’ubwo ari uko uru rubanza ruhagaze kugeza ubu, umwanzuro wose urukiko ruzafata kuri iki kibazo uzaba ari icyifuzo gishobora gushyirwa mu bikorwa n’ibihugu kireba cyangwa ntibikorwe.

Ikindi ni uko uru rubanza rushobora kuzamara igihe kirekire nk’uko BBC ibivuga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version