Abanyamerika Batuye Mu Rwanda Baraburirwa

Ambasade y’Amerika mu Rwanda yasohoye itangazo riburira abaturage b’iki gihugu kugira amakenga kubera ifungwa ry’umupaka w’Uburundi n’u Rwanda ryaraye rikozwe n’ubutegetsi bw’Uburundi.

Iri tangazo ryanditswe ku mabwiriza ya Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Bwana Eric Kneedler  riragira riti: “Umuburo ku Banyamerika kubera ifungwa ry’umupaka w’Uburundi n’u Rwanda.

Ambasade y’Amerika mu Rwanda yamenye ko umupaka w’u Rwanda n’Uburundi wafunzwe. Nta makuru dufite y’igihe iri fungwa rizamara. Niyo mpamvu tubagira inama yo gukurikiranira hafi itangazamakuru ryo mu Rwanda kugira ngo mumenye byinshi kuri iki kibazo n’ibishya bishobora guhinduka.”

Ambasaderi Eric Kneedler

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki 11, Mutarama, 2024 nibwo Guverinoma y’Uburundi yatangaje ko ifunze imipaka yose yo ku butaka iki gihugu gisangiye n’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu abanyamakuru bazindukiye ku mupaka wa Nemba( niwo ukoreshwa cyane ujya cyangwa uva mu Burundi) basanga nta muntu n’umwe wemerewe kwinjira mu Burundi avuye mu Rwanda niyo yaba ari umunyamahanga.

Amakamyo y’ibicuruzwa yasabwe gusubira inyuma akajya guca ku Rusumo muri Kirehe akinjira mu Burundi anyuze muri Tanzania.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version