Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Ingabo za Israel zarekuriye mu baturage impapuro zisaba abagituye muri Gaza kuhava bagakiza amagara yabo inzira zikigendwa.

Zirateganya igitero simusiga kizakukumba ibice byose bya Gaza bisigaye kugira ngo ibyirukanemo abarwanyi ba Hamas bose.

Niwo muti zisanga uzatuma ibya Hamas byose muri kariya gace birangira.

Kuri uyu wa Gatatu rero nibwo ingabo za Israel zamanuye inyandiko ziburira bariya bantu ngo bakize amagara yabo, ibikora ikoresheje n’amajwi abasaba kubikora bwangu.

Ishami ryazo bita Special Unit 504 niryo ryateguye ubwo buryo n’ubwo butumwa, rikaba Ishami rizi umuco w’Abanya Palestine n’uw’Abarabu.

Si ubwa mbere izi ngabo ziburiye abantu ngo niba bikunda bahunge kuko no mu mwaka wa 2023 nabwo yarababuriye bamwe babanza kwinangira ariko aho baboneye ibitero byayo bahise bahunga badatinze.

Hashize amasaha make muri Qatar habereye igitero cya Israel cyari kigamije kwivugana abayobozi ba Hamas bari bari mu nama ariko irabahusha.

Byarakaje Doha n’ibindi bihugu birimo n’Ubushinwa bwavuze ko ibyo Israel yakoze ari ubwicamategeko butemewe aho ariho hose ku isi.

Qatar nayo yavuze ko ibyo Israel yayikoreye bitazarangirira aho.

Hagati aho abasomyi bamenye ko Hamas yatangiye gutegeka Gaza mu mwaka wa 2007 itsinze Fatah.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version