Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 August 2025 11:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Itangazamakuru mpuzamahanga ritangaza ko hari ibitero bya Israel byinshi byagabwe muri Gaza, bigakekwa ko biri muri gahunda yo gusenya uyu Mujyi kugira ngo habeho gusenya ‘burundu’ ibirindiro bya Hamas bikiri yo.

Ndetse bivugwa ko nyuma yabyo hazakurikiraho ibyo k’ubutaka, bigamije gukuraho ahantu hose Hamas yaba ifite ubwihisho.

Umuvugizi wa Hamas witwa Mahmud Bassal yabwiye BBC ko ibitero bya Israel byasenye henshi, inzu birazararika.

Ikindi ni uko izo nzu zagwiriye abantu benshi k’uburyo hari abo bitoroshye gukura mu bisimu byabagwiriye.

Ibice bya Gaza byibasiwe cyane ni iby’ahitwa Zeitoun na Sabra.

Ikindi ni uko hakiri ikibazo gikomeye cy’inzara bivugwa ko ikomeje kuzahaza abatuye Gaza, gusa Israel yo ikemeza ibyo ari amakabyankuru akabirizwa na Hamas n’abayifana.

Ubwongereza, Ubumwe bw’Uburayi, Australia, Canada n’Ubuyapani nibyo bihugu bitangaza ko inzara iri guca ibintu muri Gaza.

Bisaba ko ikibazo cy’inzara ihari kigomba kubonerwa umuti binyuze cyanecyane k’ugufasha kugira ngo ibiribwa bihagije bigezwe yo.

Hari n’amakuru atangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’ubuzima, WHO, yemeza ko hari imiti nyinshi Israel yanze ko igezwa muri Gaza kandi iki kibazo ngo kirashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Mu minsi mike ishize, Inama y’Abaminisitiri n’abagaba bakuru b’ingabo za Israel yemeje ko Israel igomba kwigarurira burundu ibice byose bya Gaza, abari bayirimo bakavuga ko aribwo buryo ‘bwonyine’ bwatuma Hamas iva ku izima burundu, ntizongere kubaho ukundi.

Kugeza ubu nta Tariki idakuka Guverinoma ya Israel yashyizeho ngo ingabo zayo zizabe ariyo zitangiriraho kugaba ibitero byo ku butaka.

Ku Cyumweru gishize, Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu yatangaje ko ingabo ze zabwiwe kuryamira amajanja, zikitegura gusenya ibirindiro bisigaye bya Hamas muri Gaza.

Kugeza ubu 75% bya Gaza yose byamaze gufatwa na Israel, ahasigaye hangana na 25% niho hakiri mu biganza bya Hamas.

Ibitero bya Israel byagabwe mu gihe gito gishize byari biremereye k’uburyo abumvise urusaku rw’ibisasu by’ibifaro byayo rwari ruremereye cyane, abantu bakaba bagira ngo nibwo intambara yari igitangira.

Intambara iri muri Gaza yatangiye 07, Ukwakira, 2023, bitewe n’igitero Hamas yayigabye ho, gihitana abantu 1200 abandi 250 batwarwa bunyago.

Minisiteri y’ubuzima muri Gaza yatangaje ko intambara yakurikiye kiriya gitero imaze guhitana abantu 61,599.

Hagati aho, Umugaba mukuru w’ingabo za Israel witwa Lt Gen Eyal Zamir yakoresheje Inama n’abandi bagaba bakuru b’ingabo ababwira ko icyemezo cyo gufata Gaza yose cyamaze gufatwa.

Umugaba mukuru w’ingabo za Israel yabwiye abagaba b’ingabo kubwira abantu babo bakambarira urugamba( Ifoto: The Jerusalem Post).

Inama yatumije yari yitabiriwe n’abandi bayobozi b’inzego z’umutekano.

Mbere y’uko inama iterana, Zamir yari yagiye mu nama y’Abaminisitiri yemerejwemo ibya kiriya gitero, ‘aterana amagambo’ na Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu kubera kutumvikana ku byakorwa ngo Hamas irekure abanya Israel yatwaye bunyago.

Netanyahu we yavugaga ko ururimi Hamas yakumva rwonyine ari amasasu yayikura ku izima, n’aho Zamir akavuga ko abasirikare be bamaze kunanirwa kubera intambara iremereye bagiye kumaramo inyaka itatu.

Kuri we, hagombye kurebwa ubundi buryo bwo kuyikura ku izima kandi bukomatanyije.

Icyakora ubu Lt. Gen Zamir yemeje ko byemejwe ko Hamas irimburwa burundu kandi bya gisirikare.

TAGGED:GazaIbiteroIgiteroIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ubwizigame Bw’Abanyarwanda Ntiburagera No Kuri 50%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?