Nyuma yo kuraswa n’abarwanyi ba M23 zigapfusha abantu 13, ubu ingabo za Afurika y’Epfo zigera ku 2,000 zabuze uko zitaha iwabo kuko nta ndege yemerewe kugwa i Goma ngo izitware.
Amakuru avuga ko hari kurebwa uko zakwemererwa kuva aho ziri zikajyanwa i Lubumbashi cyangwa i Bujumbura mu Burundi kugira ngo zibone uko zohererezwa indege izicyure.
Ndetse ngo binakunze zazacishwa mu Rwanda zigafatira indege i Kanombe.
Hagati aho ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo kitwa Daily Maverick cyanditse ko ibiribwa n’imiti abo basirikare bari bafite byatangiye kubashirana.
Nta gahunda ihamye iratangwa n’ubuyobozi bwa Afurika y’uburyo buteganya kubacyura cyangwa kubavana muri ibyo bibazo.
Hagati aho kandi ubu abamaze guhitanwa n’imirwano iherutse hagati ya M23 n’izi ngabo bamaze kuba 14 kuko hari undi wishwe n’ibikomere yatewe n’amasasu yamufashe mu Cyumweru gishize.
Andi makuru atangazwa na BBC avuga ko abantu barenga 700 ari bo baguye mu mirwano yabaye hagati y’itariki 23 na 27, Mutarama, 2025 ubwo M23 yajyaga gufata Goma.
Ibirindiro by’ingabo za Afurika y’Epfo biri hafi y’ikibuga cy’indege cya Goma n’ahitwa Mubambiro.
Bivugwa ko gahunda ihari ari uko izo ngabo zishobora kurizwa indege zisubizwa iwabo, bigakorerwa i Lubumbashi cyangwa se i Burundi gusa nabyo ngo biragoye.
Hari abavuga ko bizasaba ko Afurika y’Epfo iganira na M23 kugira ngo iborohereze gutaha, bitaba ibyo bagataha ku mbaraga habayeho imirwano.
Ubu buryo ariko nabwo ntibuhabwa amahirwe kuko bushobora gutuma Afurika y’Epfo itakaza abandi basirikare bikarakaza abaturage.
Ikindi gitangazwa na Daily Maverick ni uko nubwo abasirikare ba Afurika y’Epfo batambuwe intwaro, ariko bemeranyije na M23 ko batazazikoresha.
Ibibazo byugarije aba basirikare birimo kubura amazi, ibiribwa, imiti ndetse ngo n’imirambo ya bagenzi babo ntirashyingurwa cyangwa ngo ijyanwe iwabo.
Ibyo byose bica intege abandi basirikare bakabona ko ibyabo bisa n’ibyabarangiranye.
Mu nama iherutse guhuriza hamwe abayobozi b’ibihugu bya SADC yabereye i Harare muri Zimbabwe, Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yasabye bagenzi be gusaba abagaba na ba Minisitiri b’ingabo kujya muri DRC bagakora uko bashoboye ingabo zose za SAMIDRC zigatahana n’ize zahaheze.
Ni icyifuzo yatanze ariko kitahafatiwe umwanzuro w’ako kanya.
Mu gihe ibi bivugwa, hari andi makuru avuga ko bishoboka ko izo ngabo zizataha iwabo zihawe inzira n’u Rwanda zigafatira indege i Kanombe.
Byaba bigenze nk’uko n’abacanshuro bo muri Romania bahanyuze bataha iwabo.
Ibi ariko hari abavuga ko Afurika y’Epfo itabyemera kuko byasaba ko abasirikare bayo babanza gushyira intwaro hasi, bakayamanika, bikagaragara nk’aho babaye ingaruzwamuheto.
Abarwanyi ba M23 bo baherutse gutangaza ko batazava muri Goma kandi ko nyuma yayo bazakomereza i Bukavu kuzageza bafashe Umurwa mukuru Kinshasa bagakuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi.