Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Isuku Niyo Irinda Ubushita Bw’Inkende Bwadutse Ku Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Isuku Niyo Irinda Ubushita Bw’Inkende Bwadutse Ku Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 May 2022 9:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
An African American hand washing. Part of Surgical Scrub Technique for Hand Decontamination
SHARE

Ku isi hari impungenge z’uko hashobora kwaduka ikindi cyorezo gitewe n’indwara Abanyarwanda bise UBUSHITA BW’INKENDE. Mu Cyongereza bayita Monkey Pox. Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko kugira isuku ari yo ntwaro iboneye yo kwirinda iriya ndwara.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima,WHO/OMS rimaze iminsi ritangaje ko ku isi hadutse indwara abantu bagombye kwitondera bise Monkey Pox. Ni indwara ituma uruhu runinda amashyira, rugatonyoka.

Kubera ko yakwiriye henshi mu bihugu by’i Burayi, yamaze kwamamara kandi abantu bavuga ko iramutse itirizwe hakiri kare, ishobora kuba icyorezo cyane cyane ko yandurira mu guhuza umubiri ufite ubwo burwayi n’utabufite.

Iramutse ibaye icyorezo yaba ije gusonga abatuye isi kubera ko bamaze imyaka ibiri irenga bahanganye na COVID-19.

Ubushita bw’inkende bwagaragaye bwa mbere ku isi mu mwaka wa 1958.

Ni ibitangazwa na rya Shami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi.

Mu Rwanda bwigeze kuhagera mu mwaka wa 1973. Icyakora icyo gihe abaturage barakingiwe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zishobora gukomoka ku nyamaswa cyangwa ibidukikije zijya ku bantu muri RBC witwa  Gashegu Misbah yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko  ubushita bw’inkende bugira ibimenyetso bisa nk’iby’indi ndwara yigeze kubaho yitwa smallpox.

Yavuze ati:  “OMS ivuga ko muri iki gihe,icyorezo kirimo kugaragara mu bihugu bitarimo izo nkende ndetse n’abanduye bakaba batarakoreye ingendo mu bihugu ikunze kubonekamo.”

Ibimenyetso biyiranga

Ibimenyetso byayo by’ibanze ni ukugira umuriro mwinshi ushobora kurenga degree Celsius 38.

Uyirwaye aribwa umutwe, akagira ibiheri bimeze nk’ubushye bituma umuntu ashaka kwishima cyane, ibyo biheri kandi bitera umubiri kubabuka.

Abantu bafite ubudahangarwa bucye  barimo abana n’abagore batwite nibo yibasira kandi iyo utavujwe kare ishobira guhitana umuntu.

Gashegu avuga ko kugeza ubu nta muti wihariye cyangwa se urukingo rw’ubushita bw’inkende uraboneka ariko ibimenyetso byayo twavuze haruguru nibyo bivurwa.

Ku byerekeye urukingo, ngo hakoreshwa urwakoreshwaga mu gukingira smallpox rwagaragaje ko rushobora gukumira ubushita bw’inkende ku kigero kirenga 85%.

Isuku ni isoko y’ubuzima

Gashegu Misbah ati: “Ni indwara yandurira cyane cyane mu matembabuzi yo ku mubiri w’umuntu,mu gihe umuntu ahuje umubiri  n’undi uyirwaye.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko abantu barimo abanyamahoteli bagombye gukaza ingamba z’isuku cyane cyane  ku biryamirwa kuko bishobora kuba impamvu ikomeye yo gukwirakwiza indwara y’ubushita,

Bibaye ngombwa kandi babisukuza amazi ashyushye kugira ngo niba hari agakoko kasigaye muri ayo mashuka gapfe.

Gukaraba intoki igihe cyose umuntu agiye ahantu hahurirwa n’abandi benshi nabyo ni ngombwa.

Ubuyobozi bwa RBC buvuga ko kugeza ubu mu gace u Rwanda rurimo, indwara y’ubushita bw’inkende itarahagera kandi hakomeje gukazwa ingamba zo kuyirinda no gukumira ko yagera mu Rwanda.

Kugira ngo uwanduye ubushita bw’inkende agaragaze ibimenyetso bifata hagati y’iminsi itandatu n’iminsi 13 kuva agakoko kinjiye mu mubiri we. Ibi ngo bishobora guhinduka bikaba hagati y’iminsi itanu n’iminsi  21.

Mu mwaka wa 1980 ni bwo OMS yatangaje ko indwara ya small pox ijya kumera nk’ubushita bw’inkende yacitse burundu ku isi bituma gutanga inkingo zayo bihagarikwa.

Ni indwara OMS ivuga ko mu kinyejana cya 20 honyine ishobora kuba yarahitanye ubuzima bw’abantu ‘barenga’ miliyoni 300.

Muri iki gihe abantu barenga 260 bo mu bihugu 16 byo ku isi ni bo bamaze banduye  indwara y’ubushita bw’inkende.

TAGGED:featuredInkendeOMSRwandaUbushita
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za DRC Na FDLR Zashimuse Abasirikare Ba RDF
Next Article Ku Munsi Mpuzamahanga Wo Kubungabunga Amahoro, Polisi Y’u Rwanda Yatwaye Igikombe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?