Ubufaransa Bufite Minisitiri W’Intebe Mushya

Gabriel Attal wari usanzwe ari Umuvugizi wa Guverinoma y’Ubufaransa yabaye Minisitiri w’Intebe asimbuye Elisabeth Borne waraye weguye.

Gabriel Attal afite imyaka 34  y’amavuko.

Attal ni Umufaransa ukomoka ku Bayahudi bavukiye muri Tunisia, akaba asanzwe aba mu ishyaka rya Renaissance.

Muri Guverinoma ya Emmanuel Macron yakoze muri Minisiteri zitandukanye harimo iy’uburezi n’izindi.

- Kwmamaza -

Umwihariko afite ni uko ari we Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa wa mbere muto cyane kuko afite imyaka 34 y’amavuko, akaba ari nawe wemera ko aryamana n’uwo bahuje igitsina.

Abafaransa bategereje kureba abo Gabriel Attal ari bwemeze ko baza muri Guverinoma nshya ari bushyireho abemeranyijeho na Perezida Emmanuel Macron.

Elisabeth Borne yaraye yeguye

Umuvugizi wa Guverinoma y’Ubufaransa yahise aba Olivier Véran, uyu akaba asanzwe ari umuganga ubaga ubwonko n’indwara burwara.

Olivier Véran
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version