Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Itariki Y’Ibiganiro Hagati Ya M23 Na DRC Yatangajwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Itariki Y’Ibiganiro Hagati Ya M23 Na DRC Yatangajwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 March 2025 12:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma ya Angola yatangaje ko tariki 18, Werurwe, 2025 ari bwo, ku mugaragaro, hazatangira ibiganiro hagati y’intumwa za Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’iza M23.

Bizabera mu Murwa mukuru wa Angola, Luanda.

Abateguye ibi biganiro bavuga ko bizaba mu rwego rwo guhagarika intambara imaze iminsi ica ibintu mu Burasirazuba bwa DRC.

Iyo ntambara ubu igiye kumara imyaka itatu, ikaba imaze kugwamo abantu benshi, abantu baba impehe kubera kubura aho barambika umusaya.

Kuri uyu wa Mbere nibwo inyandiko ikubiyemo itariki iriya nama izabera yatangarijwe  Radio Okapi isanzwe ikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Hari nyuma gato y’uko Perezida Félix Tshisekedi ahuye na mugenzi we uyobora Angola, Joao Lorenco.

Muri iryo tangazo haranditse hati: “Nyuma y’uruzinduko ruto rwakozwe na Nyakubahwa Tshisekedi arukorera i Luanda muri Angola nk’igihugu cy’Umuhuza mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, hagiye kubaho guhura na M23 mu minsi mike iri imbere bikazabera i Luanda”.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Tina Salama yemeza ko koko uwo muhuro uzateganyijwe.

Tina Salama

Avuga ko igihugu cye cyabyemeye no mu rwego rwo gukurikiza ibikubiye mu mwanzuro wafatiwe mu biganiro by’Umuhuza wabanje byaberaga i Nairobi muri Kenya mu myaka yatambutse.

Hagati aho  abasomyi bacu bamenye ko kuri uyu wa Kane tariki 13, Werurwe, 2025 haterana Inama y’Abakuru b’ibihugu bya SADC ngo bigire hamwe ibiri kubera muri DRC, igihugu kinyamuryango.

Mu kubisuzuma, baranareba icyakorwa ngo abasirikare ba SAMIDRC bamaze igihe i Goma barananiwe gutaha, batahe.

Abo basikare bamaze igihe bari ahantu bacungiwe umutekano n’abarwanyi ba M23 bafashe Umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama, 2025.

Abayobozi b’ibihugu bya SADC bari buterane mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Muri iki gihe Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa niwe uyoboye SADC.

TAGGED:featuredIbiganiroImishyikiranoIntumwaM23SADC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article I&M Bank Plc Irishimira Inyungu Yagize Mu Mwaka Wa 2024
Next Article Depite Mukabalisa Yibaza Impamvu Izindi Nzego Zitera Imbere Itangazamakuru Rikadindira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?