Itegeko Nshinga Ry’u Rwanda Rigiye Kuvugururwa

Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, Hon Edda Mukabagwiza yaraye agejeje ku Badepite bagize Inteko rusange raporo ikubiyemo isuzuma ryakozwe ku mushinga ugamije ko Amatora y’Abadepite yahuzwa n’ay’Umukuru w’Igihugu.

Aya matora yombi ateganyijwe mu mwaka wa 2024.

Mu ijambo rye, Hon Mukabagwiza yabanje kwibutsa bagenzi be impamvu z’ivururwa ry’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riri muri uriya mushinga.

Avuga ko iryo vugururwa ryatangiye kubera ko byatangijwe na Perezida wa Repubulika ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 175.

- Advertisement -

Yabikoze kugira ngo amatora y’Abadepite ahuzwe n’aya Perezida wa Repubulika.

Hon Edda Mukabagwiza yavuze ko guhuza ariya matora yombi bizatuma ingengo y’imari yagendaga kuri buri tora rikozwe ukwaryo igabanuka.

Ati: “…Bityo amafaranga yakoreshwaga mu bikorwa bigendanye n’amatora agabanuke. Bizatuma ayo matora ategurirwa icyarimwe bigabanye igihe cyakoreshwaga mu gihe haba hateguwe buri tora ukwaryo”.

Ingingo ya 75 n’ingingo ya 79 zijyanye na manda y’Abadepite cyangwa guseswa kw’Inteko, hari izindi ngingo zavuguruwe mu Itegeko nshinga zifitanye isano n’imyandikire yihariye ziri mu zizavugururwa harimo ingingo ya 66  ivuga ku itangira ry’imirimo y’abagize Inteko ishinga amategeko ivuga ko iminsi iba 30 ivuye kuri 15 yari isanzwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe Itegeko nshinga n’andi mategeko Amb. Solina Nyirahabimana yabwiye RBA ko kuvugurura Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda bikorwa mu nyungu z’Abanyarwanda.

Ati: “ Iyo hanogejwe imikoranire y’inzego ubu unanogeje umusaruro wazo…”

Itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho, ryaherukaga kuvugururwa mu mwaka wa 2015 ubwo abaturage basabaga Inteko ishinga amategeko ko ingingo yaryo ya 101 ivanwamo bityo bagakomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame.

Umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda kuri iyi nshuro uzohererezwa Sena y’u Rwanda uwusuzumwe hanyuma hakurikireho izindi nzira ziteganywa n’amategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version