Bugesera: Yasize Miliyoni Frw 1.5 Mu Cyumba Ajya Guhinga Agarutse Arayibura

Bamwibye Frw 300,000, basanga barangije kurya 1/2

Abasore babiri Polisi iherutse gufatira mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera bayemereye ko bibye umuntu Miliyoni Frw 1.5 yari avanye muri Banki. Uwo muntu avuga ko yari yayisize mu cyumba ajya guhinga.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Saruduha mu Kagari ka Kindama mu Murenge Ruhuha.

Bacyekwaho kwiba ariya mafaranga baciye mu idirishya ry’inzu aho nyiri amafaranga yari amaze kuyarambika nyuma yo kuyabikuza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe.

- Kwmamaza -

Yagize ati: “Twahawe amakuru n’umuturage avuga ko yibwe amafaranga ubwo yari yagiye guhinga”.

SP Hamdun Twizerimana avuga ko uwibwe yabwiye Polisi ko abantu batoboye idirishya ry’icyumba yari yarambitsemo ariya mafaranga barangije bakuramo miliyoni Frw 1.5.

Nyuma Polisi yakoze iperereza iza gufata abasore babiri batuye muri uwo mudugudu kuko ari bo bahise bakekwa ku ikubitiro.

Abapolisi barabasatse babasangana ayo mafaranga abandi ntibagorana bahita bemera ko ari bo bayibye.

Babwiye abapolisi ko wari umugambi bacuze nyuma yo kubona nyiri ayo mafaranga avuye kuyabikuza muri banki.

SP Twizeyimana yashimiye uwibwe kuko yihutiye gutanga amakuru, agira inama abaturage kwirinda kubika amafaranga menshi mu ngo.

Yababwiye ko mu rwego rwo kwirinda guha icyuho abajura, ari ngombwa ko bajya babikuza amafaranga make bakeneye.

Abo basore babiri bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya  Ruhuha kugira ngo hakomeze iperereza, amafaranga bafatanywe nayo asubizwa nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version