Abagize itorero riririmba rikanahamiriza Kinyarwanda ryitwa Ibihame by’Imana batangaje ko bagiye gutangiza igitarama ngarukamwaka kizajya kuba muri Mutarama ya buri mwaka.
Bakise ‘Mutarama Turatarama’.
Icya mbere kizaba hagati ya taliki 19 na 21, Mutarama, 2024.
Abateguye iki gitaramo bavuga ko kizabera muri Camp Kigali, kikaza n’uburyo bwo kwereka abazakitabira ‘umukino usobetse umuhamirizo’ wateguwe n’ibyo ‘bihame by’Imana’ byise ‘Umutima w’Ingabo’