IVUGURUYE: Umuhanda Karongi- Nyamasheke Wasubiye Kuba Nyabagendwa

Inkangu ikomeye yari yafunze umuhanda Karongi-Nyamasheke yakuwe mu nzira ubu wasubiye kuba nyabagendwa nk’uko Polisi yabitangaje kuri X.

 

Ni umuhanda uca za Karongi ahitwa ‘Dawe Uri Mu Ijuru’ ukamanuka uberereka ikiyaga cya Kivu mu kitwa Kivu Belt.

Iriya nkangu yari yabereye mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi.

- Advertisement -

Uyu muhanda usanzwe uca mu bice bifite imisozi ihanamye kandi bikunze kugwamo imvura nyinshi.

Ubuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubwikorezi, Rwanda Transport Development Agency buherutse kubwira Taarifa ko imihanda buri gukora yose izaba ifite uburyo bwo kurinda inkangu binyuze mu gutera ibiti cyangwa ibyatsi bifata ubutaka mu nkengero z’aho imihanda ica.

Bavugaga kandi ko mu myubakire y’imihanda bakora k’uburyo amazi ahabwa inzira ikomeye kandi ngari azajya acamo hirindwa ko yangiza umuhanda nyirizina.

Inkangu yo muri Gishyita yavuze hashize igihe gito Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, gitangaje ko hari ibice byinshi byo mu Burengerazuba bushyira Amajyepfo y’u Rwanda bizibasirwa n’imvura nyinshi muri Mutarama, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version