Mbere Yo Kuza Mu Rwanda Umwami Wa Jordanie Yaganiriye Na Antony Blinken

Umwami wa Jordanie Abdallah II utegerejwe mu Rwanda kuri iki Cyumweru, mbere yo kurira indege aza mu Rwanda yabanje kwakira Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken baganira ku kibazo cya Israel na Hamas n’ibibera muri Gaza muri rusange.

Ku rubuga rwa X rw’Ubwami bwa Jordanie handitseho ko umwami Abdullah II ari kumwe n’igikomangoma cy’ubwami bwe Prince Al Hussein bijeje Amerika ko batemeranya n’ibyo Israel yakoze bwo gushushubikanya abanya Palestine badafite aho bahuriye na Hamas bakavanwa mu byabo.

Ku bwami bwa Jordanie ngo ibi ni ibyaha bikorerwa abasivili.

Buvuga ko ari ngombwa ko abanya Gaza bashyirirwaho uburyo butekanye bwo gusubira mu byabo ntibahore basembera nk’aho atari abantu nk’abandi.

 Jordanie ni kimwe mu bihugu bike byo mu Burasirazuba bwo Hagati bibanye neza na Israel ndetse n’inshuti yayo magara: Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, Umwami wa Jordanie yari amaze igihe gito afashe indege aje mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version