Iyaba Mwari Muzi Uko Abo Kayumba Yashatse Gufata Ku Ngufu Bangana!- Nathalie Munyampenda

Nyuma y’ubutumwa bwaraye butambutse kuri Twitter bwanditswe n’umunyamakuru Fiona Muthoni Ntarindwa atangarije kuri Twitter ko ari we wasabye uwitwa Salva Kamaraba kumwandikira kuri Twitter ko ari we Dr Kayumba Christopher yashatse gusambanya, hari abandi bagore bavuga ko Fiona yavugiye benshi bahuye na kiriya kibazo.

Umwe muri bo ni Nathalie Munyampenda.

Kuri Twitter yanditse ati: “ Ibyakubayeho  byambabaje nshuti Fiona kandi ndakumva rwose. Kayumba ni umuntu mubi wakoresheje ububasha yari afite ku banyeshuri be kugira ngo ahemukire abakobwa cyangwa [abagore] yigishaga. Bamwe muri twe barabivuze mu myaka myinshi yashize twabibwiye Polisi ariko ntacyo yakoze kugeza ubwo hagira umwe uhaguruka akabivuga. Ndagushimiye Fiona”

Munyampenda avuga ko hari abagabo benshi bazahaguruka bakumva ko Kayumba abeshyerwa ariko ko bagomba kuzirikana agahinda abakobwa bafashwe cyangwa byageragejwe ko bafatwa ku ngufu basigarana.

- Advertisement -

Yabajije abo bagabo ati: “ Ariko ubwo muzi umubare w’abakobwa Kayumba yagerageje gufata ku ngufu bakareba ishuri ry’itangazamakuru kubera we? Mwari mukwiye kugira isoni kubera ibyo mukora.”

Ubwo yagiraga icyo avuga ko byo Fiona Muthoni Ntarindwa yamushinje, Dr Kayumba Christopher yavuze ko ari ibinyoma, ko asanzwe azwiho ‘gukoresha uburyo bundi’ kugira ngo agere kucyo ashaka.

Ati “Oya ntabwo nigeze nguhohotera. Mu myaka myinshi, buri gihe ubwo nabaga nsohotse mu ishuri, wanyingingiraga kugushyira mu itsinda ryanjye ry’abashakashatsi cyangwa se ko waba umwe mu bagize ikinyamakuru cyacu. Narabyanze kuko nari narumvise ko ukoresha umubiri wawe kugira ngo ubone ubufasha ukeneye.”

Kugeza ubu ikibazo cya Kayumba na Fiona Muthoni Ntarindwa kiri gukorwaho iperereza n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda.

Kandi mu ntangiriro z’iki Cyumweru aherutse kujya kubazwa n’uru rwego.

Nathalie Munyampenda ni umwe mu bakozi bakuru muri Kaminuza yitwa Kepler ikorera mu Rwanda guhera muri 2013.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version