Iyo Abantu Bashonje Bararwana- Umuhanga Mu Kwihaza Mu Biribwa

Umwe mu bahanga mu byo kwihaza mu biribwa witwa Amath Pathé Sene  uyobora Ikigo Africa Food Systems Forum avuga ko iyo abaturage bashonje baba bafite ibyago byo gusubiramo. Yabivugiye mu nama yahuje itangazamakuru n’ubuyobozi buri gutegura inama mpuzamahanga izigirwamo uko ubuhinzi muri Afurika bwahaza abayituye.

Iyo nama yateguwe na Africa Food Systems Forum izaba mu ntangiriro za Nzeri, 2024 ikabera mu Rwanda.

Avuga ko bimwe mu bizaganirirwa muri iriya nama ari ukurebera hamwe uko ubuhinzi bwaba isoko y’amajyambere, bukareka gukomeza kuba ubw’abantu bakuze gusa ahubwo n’urubyiruko rukabwitabira.

Yemeza ko abayobozi ba Afurika bakwiye gushyira imbaraga mu kongerera ubuhinzi imbaraga kugira ngo abaturage bihaze mu biribwa kuko iyo bitabaye ibyo bishobora gutuma basubiranamo.

Ni aka wa mugani w’Abanyarwanda uvuga ko ‘abasangira ubusa bitana ibisambo’.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi Dr. Olivier Kamana avuga ko u Rwanda rwakoze uko rushoboye rukura benshi mu barutuye mu guhorana inzara.

Avuga ko mu mwaka wa 1994 Abanyarwanda benshi bapfuye, abasigaye barahunga bituma abantu bari buhinge bakazamura umusaruro mu buhinzi babura.

Kamana avuga ko mu nama zabereye mu Urugwiro Village ari zo zigiwemo gahunda zo kuzamura ubuhinzi bw’u Rwanda.

Muri zo havuyemo icyo Dr. Kamana yise Bibiliya y’ubuhinzi, kikaba uburyo bwo kuzazahura ubuhinzi bukava mu bwa gakondo bukaba ubw’umwuga.

Avuga ko uko igihe cyatambukaga, Guverinoma yarebaga uko yazamura umusaruro w’ibihingwa bitandukanye, atanga urugero rw’umuceri.

Kuba 80% by’Abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi, Dr. Kamana avuga ko uwo mwuga ari ngombwa ko utezwa imbere.

Kuba ubuhinzi bukorwa n’uwo mubare, kuri we bivuze ko abahinzi bagomba gushyirwa ku isonga.

Inama ya Africa Food Systems Forum iba buri mwaka ariko ikabera mu Rwanda buri myaka ibiri.

Izaba muri Nzeri uyu mwaka yateguwe ku bufatanye bwa AGRA, Guverinoma y’u Rwanda n’ibindi bigo mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko mu banyacyubahiro bazayitabira harimo na Perezida Paul Kagame n’abandi.

Izigirwamo uko ubuhinzi bwo muri Afurika bwavugururwa, bukagendana n’igihe kandi bukareka kuba ubwa abakuze gusa ahubwo n’urubyiruko rukabwitabira.

Uru rwego rw’ubukungu rurugarijwe.

Impamvu yabyo ni uko imihindagurikire y’ikirere yatumye haduka indwara z’ibihingwa, amapfa arushaho kuba henshi hiyongeraho n’ibindi biza nk’imyuzure n’ibindi.

Muri iriya nama hazigirwamo uko ubuhinzi bwa Afurika bwahangana n’ibyo bibazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version