Karongi: Coaster Yakoze Impanuka Ikomeye

Coaster yavaga i Karongi igana i Rusizi yageze mu Mudugudu wa Kibirizi  mu Kagari ka Jarama mu Murenge wa Gihombo muri Nyamasheke ikora impanuka ikomeye yakomerekeyemo abantu 27 umwe arahagwa.

Polisi ivuga ko iriya mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi yari ifite ubwo yakataga ikorosi ikarenga umuhanda ikagwa mu manga.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmauel Kayigi nawe yemeje iby’iyi mpanuka.

Yaguye muri metero 50 mu kibanza kiri munsi y’umuhanda irangirika, abari bayirimo bose barakomereka ku buryo nta n’umwe wasigaye adafite igikomere.

Kayigi yagize ati: “Impanuka yabaye mu ma saa saba z’amanywa kuri uyu wa 19 Kanama 2024. Ntabwo ari feri umushoferi yabuze ahubwo impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko kwa shoferi bitewe n’aho ageze”.

Avuga ko abashoferi bahora bibutswa ko umuvuduko mwinshi uteza ibyago bityo ko bakwiye kuwirinda.

Yavuze ariko ko impanuka nk’iyi ihitana abantu abandi ikabamugaza, asaba abashoferi kwirinda kuvuduka.

Yabasabye no kujya bagenzura ibinyabiziga byabo ko byujuje ibyangombwa byose mbere yo kubishyira mu muhanda, bakirinda gutwara bavugira kuri za telefoni, basinze cyangwa bari mu bindi birangaza, bakamenya ko umuhanda atari bo baba bawurimo bonyine baba bawusangiye n’abandi.

Iyi mpanuka ibaye hashize  iminsi itatu gusa, muri aka Kagari ka Jarama nko muri metero 600 uvuye aho yabereye, hagongewe  umusore wavaga ku modoka yari yaparamiye.

Ubwo batabaraga abari mu kaga muri iyi modoka, hari umugore wabonye byose uko byagenze na we wahise agwa muri koma kubera ihungabana, akaba  yajyananywe n’abandi  mu bitaro bya Kibogora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version