Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Iyo Abazungu Bataza Nta Macakubiri u Rwanda Rwari Kugira-Minisitiri Bizimana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Iyo Abazungu Bataza Nta Macakubiri u Rwanda Rwari Kugira-Minisitiri Bizimana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 May 2023 8:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana avuga ko iyo Abazungu bataza mu Rwanda, nta kibazo cy’amacakubiri yaganishije kuri Jenoside rwari kugira.

Hari mu kiganiro yahaye Abanyarwandakazi baba mu muhanga bari mu Itorero ribera  i Nkumba mu Karere ka Burera.

Dr. Bizimana avuga ko Abazungu bazanye imyumvire y’uko Abanyarwanda muri kamere yabo badateye kandi badatekereza kimwe.

Mbere y’uko abwira abo Banyarwandakazi uko Abazungu cyane cyane Abapadiri Bera, Dr. Bizimana yavuze ko na mbere hose, Abanyarwanda kimwe n’ahandi ku isi, bagiranaga amakimbirane.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kuri we, ibyo ni ibisanzwe kuko Abanyarwanda baciye umugani ko’ ahari abantu hatabura urunturuntu’.

Ati: “ Nk’uko byari bimeze n’ahandi, no mu Rwanda ntihaburaga abantu bagira ibyo bapfa ariko nta tsinda ry’Abanyarwanda ryahagurutse ngo ryice irindi ririziza ikintu runaka abarigize bahuriyeho”.

Icyakora mu ntangiriro z’Ikinyejana cya  20 Nyuma ya Yesu Kristu, mu Rwanda ibintu byarahindutse.

Abapadiri bera boherejwe mu Rwanda ngo bigishe ivanjili.

Ubutumwa bahawe na Musenyeri Charles Lavigerie, bwabasaba ko bagomba kubanza kwiga imico y’Abanyarwanda kugira ngo barebe uko babayeho n’icyakorwa ngo babacemo ibice.

- Advertisement -
Musenyeri Charles Lavigerie

Mu rwego rwo kwiga imitekerereze n’imikorere y’Abanyarwanda, buri munsi Abapadiri bandikaga ibyabaye mu baturage b’aho batuye.

Ni raporo ya buri munsi yanditse bitaga Diaire, yari ifite akamaro ko guha abapadiri amakuru ku migirire n’imigenzereze by’Abanyarwanda kandi mu buryo bwa buri munsi.

Baje kwandika inyandiko zerekana ko basanze Abanyarwanda bari abantu basanzwe bunze ubumwe.

Hari aho banditse ko Abanyarwanda basangiraga ururimi, indangagaciro na kirazira.

Buri ndangagaciro yari ifite na kirazira kugira ngo ibuze abantu kuyitandukira.

Ubumwe bw’Abanyarwanda kandi bwari bushingiye ku miyoborere yari iy’umwami w’Abanyarwanda bose bibonagamo kandi nawe agaharanira inyungu za bose.

Uko imyaka yashiraga, abanditsi b’Abapadiri baje kwandika ko mu bumwe n’imibanire y’Abanyarwanda bamwe barushaga abandi ubwenge.

Kwandika ko bamwe mu Banyarwanda barushakaga abandi ubwenge, byatumwe bamwe batangira kwishisha abandi.

Mu gitabo kitwa Un Royaume Hamite au Centre de l’Afrique cyanditswe ne Padiri Albert Pagès yanditse ko Abanyarwanda bari bunze ubumwe.

Icyakora mu bika bikurikiraho, Pagès yanditse ko Abatutsi bari abantu bazi ubwenge, b’imfura kandi bavukiye gutegeka.

Abazungu banditse ko Umututsi ari umuntu uzi ubwenge, ariko w’indyarya.

Kubwira abantu batize ko runaka akoresha ubwenge bwe, akabaryarya, byatumye bamwe banga abandi.

Mu mwaka 1925 umwanditsi witwa Briez nawe yunze mo ko Umututsi ari umuntu usobanutse kandi ufite imico ihabanye n’iy’Umuhutu.

Umuhutu we, Abazungu bavugaga ko ari umuntu uri hasi, uhora wumva ko asumbwa n’abandi.

Mu mwaka 1930 hari undi wanditse ko Umututsi ‘atajya avugisha ukuri’.

Louis De Lacger nawe yanditse ko Umututsi ‘yaremewe’ gutegeka.

Mu mwaka 1936, undi yanditse ko Umututsi ari indyarya, nyuma mu mwaka wa 1946 undi yandika ko Umututsi akunda ‘gutsikamira abandi’.

Amagambo y’abo bahanga barimo na Louis Dèlmas hari bamwe bashoboraga kumva ko agamije kumvikanisha ko Abatutsi bazi ubwenge, ko ari igitangaza, ariko ku rundi ruhande, hari abavuga ko yatumaga hari abanga Abatutsi kuko hari bamwe mu myaka ya 1950 kuzamura, biganjemo Abahutu b’intagondwa babihereyeho banga Abatutsi kandi babangisha abandi.

Uwitwaga Joseph Habyarimana wiyise Gitega yahereye kuri ibyo, yandika icyo yise Amategeko 10 y’Abahutu.

Si we gusa kuko hari n’abandi barimo Jean Bosco Barayagwiza wari Umunyamabanga mukuru wa CDR nawe mu myaka ya  wavugaga ko igihe kizagera bagashyiraho ubutegetsi bwa rubanda nyamwishi, bw’Abahutu.

Hari aho yigeze kuvuga ati: “ Abo Batutsi ba nyakamwe[minorité]nibo bashaka kuvangura nk’uko bimeze muri Afurika y’Epfo kuko muri iki gihugu ni minorité itegeka. Nibyo bashaka rero ariko twebwe ntabwo dushobora kubyemera”.

Imwe mu mpamvu yatumye Abahutu bangishwa Abatutsi birimo n’ibyo abandi bahanga banditse byerekanaga ko Umuhutu ari munsi y’Umututsi.

Albert Pagès yigeze kwandika ko Abahutu ari bagufi, bakunda guhakwa, batabeshya kandi bakaba abanebwe.

Yongeyeho ko nta Muhutu ugira ikinyabupfura.

Uwitwa Mathieu mu waka wa 1934 yanditse ko Abahutu ari ubwoko budahinduka, budakunda amajyambere, ubwenge bwabo buracyasinziriye.

Ku byerekeye Abatwa, abanditsi b’Abazungu bavuze ko abo Banyarwanda ntaho bari bahuriye n’abandi ndetse ngo itandukaniro ryabo ryari riri no mu maraso.

Dr. Jean Damascène Bizimana ushinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda avuga ko izo nyigisho zakomeje kuzamuka ziza kwifashishwa n’abatarifuzaga ubumwe bw’Abanyarwanda, biza gutuma ingengabitekerezo ya Jenoside ikura.

Ingengabitekerezo ya Jenoside yaje gukura kugeza ubwo Jenoside ishyiriwe mu bikorwa mu mwaka wa 1994.

Uretse ko na mbere y’aho hari urugomo rwakorewe Abatutsi mu bihe no mu buryo butandukanye.

Mu mwaka wa 1959 Abatutsi baratwikiwe barahunga.

Nyuma ubutegetsi bwaje kwanzura ko imitungo Abatutsi basize mu Rwanda, yigabagabanywa n’abandi bayobozi.

Yaba Grégoire Kayibanda yaba na Habyarimana Juvénal bose nta n’umwe wemereye impunzi zari zarahungiye mu mahanga gutaha iwabo mu buryo bworoshye.

Dr. Bizimana avuga ko iyo migirire itandukanye n’iya Leta iriho muri iki gihe kuko yo ifasha impunzi gutaha ndetse n’abasize bakoze ibyaha barataha bagahanwa byarangira bagasubira mu buzima busanzwe.

FPR Inkotanyi ngo yahisemo gutaha mu Rwanda no gutuma u Rwanda ruba  urw’Abanyarwanda bose.

Dr.Bizimana Jean Damascene avuga ko Perezida Kagame ashaka ko Abanyarwanda bose baba mu gihugu cyabo, bakakibamo batekanye kandi bunze ubumwe.

Mu magambo make  uko niko Dr. Jean Damascène Bizimana yasobanuye uruhare rw’Abazungu mu kuzana amacakubiri mu Banyarwanda.

 

TAGGED:AbahutuAbatutsiAmatekaBizimanafeaturedIngengabitekerezoRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Abantu Barenga 100 Bishwe N’Ibiza
Next Article Salva Kirr Yavuganye N’Inzego Zihanganye Muri Sudani Ngo Ziyunge
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?