Iyo Museveni Amenya Imvugo Igira Uti: ‘Jya Umenya Gusaza Utanduranyije Cyane’

Ubwo yarahiriraga kongera kuyobora Uganda, abantu batekereje ko Perezida Museveni yaba agiye kuzibukira ibikorwa byo gutera inkunga abavuga ko bashaka guhirika Leta y’u Rwanda, ariko  si ko biri.

Ikizere cyari gishingiye ku ngingo y’uko iriya yaba ariyo manda ye ya nyuma bityo akaba yagira umutima wo kutazava ku butegetsi agishyigikira abashotora abaturanyi be, cyane cyane u Rwanda.

Kudahunganya umutekano w’u Rwanda byari butume wenda ibyo yakoze bigira uko bifatwa mu mpitagihe, akababarirwa ariko siko biri kuko amakuru Taarifa ifite yemeza ko ahubwo yakomeje gushaka abantu bo gufasha umutwe RNC wiyemeje gutesha Abanyarwanda umutwe ndetse wiyumvamo imbaraga zo gukuraho Leta y’u Rwanda.

Ubundi mu muco w’Abanyafurika muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko, umuntu mukuru yirinda kwanduranya, ahubwo agasazana umucyo n’ubunyangamugayo.

- Advertisement -

Uko bigaragara, iyo siyo ntego ya Perezida Museveni.

Nyuma gato y’uko arahiye hari tariki 12, Gicurasi, 2021, Perezida Museveni yakiriye abantu bifuzaga gukorana na RNC mu mugambi n’ibikorwa byo kurwanya u Rwanda.

Mu muhango nyirizina kandi, RNC yari yohereje uyihagarariye ari we Frank Ntwali, uyu akaba ari muramu wa Kayumba Nyamwasa, uyobora RNC.

Uyu mugabo nyuma yo kwitabira uriya muhango yagumye yo, agirana inama n’abandi bayobozi ba RNC, izo nama zikaba zarigiwemo uko banoza imikoranire mu guteza umutekano muke mu Rwanda no gushaka abayoboke bashya.

Muri ziriya nama harimo abakozi na RNC barimo Pross Bonabaana n’uwo bakoranye igihe kirekire witwa Sula Nuwamanya wa Kabirigi.

Hari kandi  Lt Frank Mushaija, bose bakaba basanzwe bakorana n’ishami ry’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda (Chief Military Intelligence, CMI).

Icyo gihe yagiranye n’inama n’abandi bakorana na RNC, barimo na Major Robert Higiro bose bakaba barahuye kandi na murumuna wa Museveni witwa Gen Salim Saleh.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Great Lakes Eye avuga ko bariya bagabo bahuriye mu cyaro ahitwa Kapeka.

Undi muntu ukomeye wari uyirimo ni Brigadier General Abel Kandiho uyobora CMI.

Umunsi ubanziriza uriya, hari indi yari yabahuje n’undi mugabo ukorana na RNC witwa Sekamana Laban ushinzwe ubuhuzabikorwa mu Karere ka Kasese, mu gace ka Nkoko, za Hima na Kichwamba.

Muri iriya nama Sekamana yasabye abayoboke ba RNC gukomeza gukorana bya hafi, bagahuza ibitekerezo n’ubukungu bagamije kureba uko bazahirika Leta y’u Rwanda.

Biyemeje gukomeza gushaka abayoboke mu nkambi y’impunzi iri ahitwa Rwamwanja.

Museveni ntarava ku izima.

Banogeje umugambi wo gukora uko bashoboye bagashakisha amakarita y’ubunyamuryango kugira ngo bajye bayereka abashinzwe umutekano muri Uganda bityo babareke ‘bakore akazi kabo.’

Ntwali icyo gihe yakiriye itsinda ry’Abanyarwanda 37 bashinzwe ubukangurambaga muri RNC ikorera mu gace ka Hoima.

Bariya basore bashyizeho itsinda ry’abasore ryitwara gisirikare ryitoreza ahantu turaramenya neza.

Ubu abo muri RNC bahugiye mu gushaka abayoboke bashya mu duce twa Kibale na Mubende.

Tariki 25, Gicurasi, 2021 urubyiruko rwa RNC rwakoranye inama ibera ahitwa Mwitanzige mu Karere ka Kakumiro, ikaba yari iyobowe n’uwitwa Mahirwe.

Hari mu rusengero rwa ADEPR ruri muri kariya gace.

Frank Ntwali

Bunguranye ibitekerezo by’uburyo bashakisha abayoboke mu gace ka Bunyoro.
Ku Cyumweru tariki 30, Gicurasi, 2021 hari indi nama yabereye ahitwa Kyirijjyo,yari iyobowe na Mathius Uwihoreye.

Muri iki gihe amakuru azwi ni uko abayoboke bashya ba RNC bari gufata amakarita abaranga, ikindi kirimo kuba ni  uko urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba muri kiriya gihugu rutazafata ariya makarita ruzafatwa nka ba maneko b’u Rwanda.

Hashize imyaka itatu hari bamwe mu barwanya u Rwanda bafatiwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bemereye imbere y’inkiko z’u Rwanda ko bakoranaga na RNC ndetse n’inzego z’iperereza za Uganda

Abazwi cyane ni Maj. (Rtd) Habib Mudathiru, Callixte Nsabimana wo muri MRCD-FLN, Ignace Nkaka, alias LaForge Fils Bazeye, Jean-Pierre Nsekanabo, alias Theophile Kamara Abega wo muri  FDLR, Kabayija Seleman, Nzabonimpa Fidel wo muri RUD-Urunana n’abandi.

Benshi muri bo bavuze ko amafaranga bakoreshaga bayahabwaga n’inzego za Uganda zirimo na CMI.

Kuba no muri iyi Manda, Perezida Museveni agishaka gukomeza guhungabanya umutekano w’u Rwanda byerekana ko ‘akabaye icwende katoga.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version