Ubuyobozi bw’inkiko bwatangaje ko abacamanza n’abanditsi b’Urukiko Rukuru, ab’inkiko zisumbuye n’izibanze bose bari mu mahugurwa, bityo ko imanza zari ziteganyijwe muri izo nkiko muri iki cyumweru zasubitswe.
Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Harrison yatangaje ko bari mu mahugurwa guhera ku wa 31 Gicurasi kugeza ku wa 4 Kamena 2021, ku itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ndetse n’itegeko rirebana n’ububasha bw’inkiko.
Yakomeje ati “Ababuranyi bari bafite imanza muri iki cyumweru baragirwa inama yo kwifashisha IECMS kugira ngo bamenye amatariki zimuriweho.”
Ririya koranabuhanga ryiswe Integrated Electronic Court Management System, IECMS, rihurirwaho n’urukiko, abaregwa, Ubushinjacyaha na za gereza, nk’uburyo bugezweho bufasha mu guhanahana amakuru kuri dosiye iri mu rukiko cyangwa yamaze gufatwaho icyemezo, igihe umuntu arimo kurangiza igihano.
Aba bacamanza bari mu mahugurwa nyuma y’igihe gito Perezida Kagame abibukije ko uko igihugu gitera imbere, bagomba gukurikiranira hafi iryo zamuka, n’ahakozwe amakosa, ababigizemo uruhare bagahanwa.
Yabitinzeho cyane mu kwezi gushize ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza batatu barimo Dr Aimé Muyoboke Kalimunda wagizwe Umucamanza mu Urukiko rw’Ikirenga, Rukundakuvuga François Régis wagizwe Perezida w’urukiko rw’Ubujurire na Mukamurera Clotilde wagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi.
Yasabye abacamanza kunoza imikorere, kuko byoroshye ko abaturage batakaza icyizere mu butabera igihe byaba bigaragaye ko mu nkiko harimo ruswa n’ubundi buriganya, ku buryo “aho gukemura ibibazo bizamura izindi manza nyinshi.”
Yakomeje ati “Inzego z’ubutabera rero zigomba gushyigikira iterambere n’umuco wo kubahiriza amategeko.”
“Abacamanza ninabo ibi byose bikwiye kuba biheraho, bikabagaragaramo ko bubahiriza ubutabera, bubahiriza n’amategeko ubwabo, bityo no mu baturarwanda bikabanezeza ko bafite uwo baregera, bafite ubarenganura, bafite ukuri kandi kubashoboresha mu mirimo yabo bikorera muri rusange. ”
Mu mpera z’icyumweru gishize Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko nyuma yo gukurwaho ubudahangarwa n’urukiko rw’ikirenga, rwafunze Nyaminani Daniel, umucamanza mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Nyamagabe.
Akurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa kugirango arekure uwari ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gasaka mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.