Iyo Tshisekedi Avuga Ko Yatera U Rwanda Nta Makuru Aba Afite- Mukuralinda

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda avuga ko iby’uko DRC izatera u Rwanda ari amagambo Perezida w’iki gihugu avuga ariko nta makuru arambuye abifiteho.

Avuga ko nta makuru aba afite iyo akangisha intambara Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Iby’uko azatera u Rwanda, Tshisekedi yabivuze ubwo yarangiza kwiyamamaza ku kibuga cyitiriwe Mutagatifu Thérèse i Kinshasa, tariki ya 18 Ukuboza 2023.

Yabwiye Abanye-Congo ko azasaba imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo kurasa i Kigali.

Bidatinze ayo magambo yayavigiye kuri radio yitwa Top Congo FM.

Mukuralinda, mu kiganiro yagiriye kuri Ukwezi TV nyuma gato y’iyo mvugo ya Tshisekedi yabajijwe kuri icyo avuga ku magambo ya Tshisekedi, n’andi yose yavuze ku Rwanda na Perezida Kagame mu bihe byashize, asubiza ko arimo ubushotoranyi kandi ko agaragaza umugambi wa Leta ya RDC wo gushaka gushoza intambara ku Rwanda.

Icyakora yunzemo ko n’ubwo Tshisekedi akomeza kwigamba ko azashoza intambara ku Rwanda, yibagirwa ko uwo avuga ko azatera ari umusirikare wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu.

Ngo Kagame yanyuze mu bibazo bikomeye by’intambara arara mu mashyamba n’indaki, bityo ko intambara ayizi.

Mukuralinda yagize ati: “Iyaba yari azi ko Perezida Kagame, mbere yo kugera aho ari, we yari mu ishyamba no mu myobo! Ahubwo we yigeze ayijyamo? Azi ibyo ari byo?”

Perezida Kagame  nawe yigeze gusuziba KNC uyobora Radion/TV1 ko Abanyarwanda bagomba kuryama bagasinzira, ko ibyo gutera u Rwanda DRC iba ivuga bitazashoboka.

Perezida Kagame yabwiye KNC ko Abanyarwanda bakwiye kuryama bagasinzira rwose

Ibi ni nabyo Mukuralinda asaba Abanyarwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version