MINALOC Isaba ‘Abayobozi Bashya’ Kuzirikana Akamaro K’Ubumwe Bw’Abanyarwanda

Jean Claude Musabyimana uyobora Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yabwiye abayobozi bamaze iminsi bahugurirwa i Nkumba nyuma yo gutorerwa kuzuza Inama Njyanama z’Uturere dutandukanye ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo shingiro rya byose.

Abo ni abatorewe muri Njyanama za Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Burera, Musanze, Gakenke, Rulindo na Rwamagana.

Hari kandi n’abagize Komite Nyobozi z’utwo turere.

Minisitiri Musabyimana yabwiye abo bayobozi ko mu kubaka u Rwanda hakenewe abayobozi bumva neza icyerekezo cy’igihugu, mu mikorere, mu mikoranire, mu myitwarire n’indangagaciro, mu kwegera no kumenya umuturage n’icyo akeneye kugira ngo atere imbere, mu guhanga udushya.

Yagize ati: “ Ndabasaba nk’abayobozi mushinzwe abaturage mu ifasi, ko mwakurikirana kandi mugakumira ikintu cyose cyakongera gutanya Abanyarwanda kuko ubumwe bwacu arizo mbaraga zacu kandi ko ari ntakorwaho.”

Abayobozi bahuguwe ku bumwe bw’Abanyarawanda

Ubumwe bw’Abanyarwanda buherutse gukomwa mu nkokora ubwo hadukaga abitaga Abakono.

Ni ikibazo cyatumye  Perezida wa Repubulika agira icyo abivugaho, avuga ko bibabaje kuba mu myaka ikabakaba 30 u Rwanda rubohowe hari abantu bakiyumvamo amoko cyangwa andi macakubiri ayo ari yo yose.

Umukuru w’u Rwanda yasabye ko iki kibazo gicukumburwa, kigakemurwa burundu.

Ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyeguye abayobozi batandukanye abandi bakurwa mu nshingano.

Byaje gutuma n’Intara y’Amajyaruguru ihabwa Guverineri mushya wari usanzwe ushinzwe ubushakashatsi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Maurice Mugabowagahunde.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version