Iyo Ukora Ibyo Ukunda Biragutunga-Gafotozi W’Umukobwa

Umukobwa wo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo witwa Alvera Kwizera afite studio atunganyirizamo amafoto afata abakiliya be kandi yemeza ko bimutunze kuko abikora abikunze.

Kwizera afite studio iri i Kabuga aharebana n’amarembo ya Gare.

Yabwiye Taarifa ko yahisemo gutereka business ye hariya hantu kuko yasanze hakongera amahirwe yo kubona abakiliya kubera urujya n’uruza rw’abantu ruhahora.

Yatubwiye ko kuva akiri umukobwa muto yumvaga akunze gufotora, kandi akurana icyo cyifuzo.

- Advertisement -

Yatubwiye ati: “Kubera ko nabikundaga, byambibyemo igitekerezo cyo kuzisuganya ngashaka ibikoresho n’ahantu hameze neza ho gukorera aka kazi. Kubikunda bimpa imbaraga zo kubigira umwuga wanjye.”

Alvera Kwizera avuga ko gufotora, gutunganya no guha abakiliya amafoto ari ibintu byiza kandi bishobora gukorwa ahantu henshi.

Ikindi yatubwiye kimunezeza ni uko amafaranga akura muri kariya kazi, amufasha kwiyitaho nk’Umunyarwandakazi wihesha agaciro ntagire uwo ategera amaboko.

Yahaye akazi abantu babiri nabo bafite imiryango batunze.

Avuga ko muri kariya kazi aba ari kumwe na murumuna we kugira ngo amumenyereze uriya mwuga ukorwa n’abakobwa bacye kugeza ubu mu Rwanda.

Mu byo ateganya kugeraho harimo no kuzashaka ahantu mu Ntara z’u Rwanda yakorera kariya kazi.

Yatubwiye ati: “ Intego zanjye ni ukwagura ibyo nkora nkaba nabigeza no mu zindi Ntara n’ahandi hatandukanye.”

Alvera Kwizera

Avuga ko uko azagenda yagura ibikorwa bye, ari nako azaha akazi abandi kugira ngo nabo bazamure urwego rwabo rw’imibereho.

Ku rundi ruhande ariko, Alvera Kwizera avuga ko hari aho ajya gufotora agasanga ntibumva ko ari bubishobore.

Ngo abo bantu ntibiyumvisha ko umukobwa yashobora gufotora bikagenda neza.

Ati: “ Ikindi ni uko hamwe na hamwe njya kubafotora bakabanza kwibaza niba umukobwa yabishobora. Mbanza kubumvisha ko bishoboka kandi ko n’abakobwa natwe dushoboye.”

Mu magambo yumvikanisha kwihagararaho, Kwizera yatubwiye ko we icya mbere yiyumvamo ari icyizere yifitiye.

Iyo azaniye abakiliya ibyo yabakoreye ngo nibwo babona ko ‘kuvuga ko umukobwa atabasha gufotora neza ari ukwibeshya.’

Ibi ngo bimuha imbaraga zo gukora cyane no gukora ibintu byiza, nta gucika intege.

Ese ubundi kuki abantu bakunda amafoto?

Gufotora neza birenze gukanda buto

Kugira ngo wumve akamaro k’amafoto byagusaba kwibuka uko ujya wumva umeze iyo ukumbuye umuntu runaka w’agaciro.

Ikinyamakuru cyandika ku bigwi bya ba gafotozi kitwa Pacific Dream Photography kivuga ko urukumbuzi ruterwa n’uko umuntu aba yarabitse mu mutwe we ibintu by’agaciro birimo ibyo yahuriragaho na bagenzi, imico yabo, isura yabo, imyambaro bakundaga n’ibindi ariko akaba amaze igihe atabibona ari byo bituma amafoto agira agaciro mu bantu.

Amafoto ni ikintu gifasha ubwonko kumva ko wa muntu n’imico ye bigihari n’ubwo yaba ari kure cyangwa yaritabye Imana.

Ikindi ni uko iyo umuntu yifotoje ifoto nziza akayoherereza mugenzi we aba amuhaye ubutumwa bw’uko ‘kure y’amaso atari kure y’umutima.’

Amafoto akuraho intera iri hagati y’abantu n’abandi, akabafasha kwegerana mu buryo runaka.

Iyo ubonye ifoto y’umuntu ukunda aseka, bigutera akanyamuneza nawe ugaseka, wayibona arira bikakubabaza.

Hejuru y’iyi ngingo y’uko amafoto akora ku byiyumvo by’abantu, hiyongeraho n’uko burya ba gafotozi ari abanyabugeni.

Abahanga bavuga ko mbere y’uko camera ifotora, burya ijisho rya gafotozi ari ryo riba ryafotoye mbere.

Niyo mpamvu abanyamakuru bajya bavuga ko gafotozi mwiza ashobora gufata ifoto imwe ikaba ivuga inkuru yose uko yakabaye.

Ni nk’aho gafotozi aba yafashe ibyabaye byose akabikubira mu ifoto nk’uko umunyabugeni abigenza iyo yitegereje ibibera hanze aha akabishyira mu gishushanyo kimwe.

Muri macye, amafoto ni ikintu cy’ingenzi mu kubika amateka y’abantu no kubahuza mu byiyumvo byabo hatitawe ku ntera ibatandukanya.

Share This Article
1 Comment
  • Courage courage kwizera imana igufashe mubyo ukora knd unakangurire nabakobwa babyiyumvamo ubigishe nabo uwo mwuga

Leave a Reply to Mukera Athanase Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version