Sosiyete Sivile Ishima Uruhare Kurira Ku Ishuri Byagize Ku Ireme Ry’Uburezi

Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe ibikorwa no kwita ku bana, Evariste Murwanashyaka avuga ko kuba Leta yarashyizeho gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri byatumye abenshi muri bo bakunda kwiga.

Yabivuze ubwo yagezaga ku Badepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’igihugu ibitekerezo abagize Sosiyete Sivile bifuza ko byashyirwa mu ngengo y’imari Minisiteri y’imari n’igenamigambi iherutse kugeza ku Nteko ishinga amategeko, imitwe yombi.

Dr. Uzziel Ndagijimana ushinzwe Minisiteri y’imari n’igenamigambi aherutse kubwira Abadepite ko Guverinoma yifuza ko iriya ngengo y’imari yakwemezwa ikagera kuri Miliyari Frw 5,000 hagamijwe kugeza igihugu ku mishinga kiyemeje kugeraho muri NST 2 y’imyaka itanu.

Abo muri Sosiyete Sivile bashima ko muri NST 1 y’imyaka irindwi iri hafi kurangira, gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri yatumye babaho neza, bakomeza kwiga babishishikariye.

- Kwmamaza -

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ko abana biga, abo muri CLADHO ngo batangije gahunda bise ‘Umudugudu ku ishuri’.


Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe ibikorwa no kwita ku bana, Evariste Murwanashyaka

Abana biga ku kigo runaka kandi bakomoka mu Mudugudu umwe bariyegeranya, bakitoramo umuyobozi.

Buri saa yine barahura bakareba niba nta mugenzi wabo wasibye.

Iyo hari uwo basanze yasibye, nimugoroba baca iwabo bakajya kureba icyo yabaye.

Ku rundi ruhande, Sosiyete Sivile nyarwanda isaba ko mu kwiga no gushyiraho za politiki zireba abana,  hajya habaho no kwita ku bana bafite ubumuga bakagira umwihariko bahabwa kuko n’ubusanzwe kuba umuntu afite ubumuga bimugira umuntu wihariye.

Umwe mu bayobora Umuryango uharanira inyungu z’abana bafite ubumuga witwa UWEZO avuga ko haramutse harebwe uko abana bafite ubumuga bashyirirwaho gahunda zo kubafasha kwiga, byaba ari umusingi mwiza wo kuzatuma, umunsi bakuze, bazigirira akamaro.

Ni igitekerezo cy’uwitwa Claude.

Avuga ko ibibazo abana bafite ubumuga bafite bitagombye kuhuzwa n’ibya bagenzi babo batabufite.

Impamvu ni uko n’ubusanzwe, umuntu ufite ubumuga aba yihariye haba mu miterere ye haba no mu byo akenera.

Avuga ko mu kugena ingengo y’imari yo gushyira mu mishinga igamije guteza imbere abana, ari ngombwa ko igenewe abana bafite ubumuga iza ifite umwihariko.

Yagize ati: “ Dusanga byaba bikwiye ko abana bafite ubumuga bahabwa ingengo y’imari yihariye kuko n’ibibazo byabo nabyo bihariye”.

Ikindi gitekerezo cyagarutsweho ni impungenge abana bafitiye bagenzi babo umunsi itegeko ryemerera abantu bafite imyaka 18 gushaka rizaba ryatowe.

Hari uwavuze ko niryemezwa, rizatuma abana b’abakobwa bafite imyaka mike batangira gutekereza igihe bazashakira abagabo, umwana akazajya kugira imyaka 18 yarararutse.

Abadepite bagize Komisiyo y’igihugu yo gucunga imari yacyo

Gutekereza abagabo ukiri muto bizatuma abana batiga neza.

Ni ikintu abana n’abandi bo muri sosiyete sivile basaba ko cyazitonderwa.

Ibyifuzo bya Sosiyete sivile byagejejwe ku Badepite ni ibigamije kubereka isesengura ryayo ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025 no ku mibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari y’igihe giciriritse 2024/2025-26/27.

Abadepite bashimye ibitekerezo bahawe, bavuga ko bagiye kuzabyigaho hakarebwa uko byakwinjizwa mu bindi byamaze gukusanywa.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version