Burundi: Abarwanyi Bavuga Ikinyarwanda Baravugwa Mu Ishyamba Rya Kibira

Abaturage bo Ntara ya Cibitoki muri Komini ya Mabayi bavuga ko hari abarwanyi bavuga Ikinyarwanda bo muri FLN bava mu ishyamba rya Kibira (rifatanye n’irya Nyungwe mu Majyepfo y’u Rwanda) bakajya kubasahurira imyaka.

Abataka ibyo ni abatuye ku misozi ya Kibira, Gafumbegeti, Rutorero, Butahana muri Komini ya Mabayi mu Ntara ya Cibitoke.

Basaba Guverinoma kuhohereza ingabo na Polisi kugira ngo bahirukane abo barwanyi ba FLN bahora babacucura.

Ikindi basaba ni uko abahatuye bakorana n’abo bagizi ba nabi nabo bagombye gufatwa bakagezwa mu butabera kuko babangamira umutuzo rusange.

- Kwmamaza -

Si abaturage bonyine bemeza ibi kuko n’ubuyobozi bw’Intara ya Cibitoke nabwo bubyemeza butyo.

Abaturage bavuga ko abarwanyi ba FLN bamaze igihe kirekire barakambitse mu ishyamba rya Kibira, bakaba ari ho bava baza kubacucura.

Bavuga ko abo barwanyi bamaze ibyumweru bibiri baza kubibira imyaka, bakayirandura ku mugaragaro, ushatse kubitambika bakamukangisha imbunda.

Ikibabaje ni uko hari umwe mu basirikare bakuru b’ingabo z’Uburundi ukorana nabo, akaba ari we abo muri FLN baha amafaranga akabashakira inzira bacamo bajya gusahura rubanda.

SOS Medias Burundi ivuga ko aho ibintu bigeze, ari ngombwa ko Leta itabara abaturage.

Umuturage wo muri Gafumbegeti yabwiye iki kinyamakuru ko abo barwanyi badatinya no kurandura imyumbati itarera neza.

Uwo muri Rutorero we avuga ko niba abo barwanyi batirukanywe muri ako gace mu maguru mashya, bazaba ikibazo gikomeye hagati y’Uburundi n’u Rwanda.

Ikindi ni uko aho Kigali ishyamiraniye na Gitega mu minsi yatambutse, urujya n’uruza rwabo barwanyi rwiyongereye.

Abo barwanyi hari n’ubwo bajya gutera abaturage ba DRC, bakabikora nabwo bashaka ibyo kurya.

SOS Medias Burundi ivuga ko hari amakuru ikesha bamwe mu bakora mu gisirikare cy’Uburundi avuga ko abarwanyi ba FLN bagikomeje umugambi wo kuzatera u Rwanda igihe cyose bazabibonera uburyo.

Abaturage bo muri Mabayi bataka ko abarwanyi ba FLN baza kubacucura utwo bahinze

Kuba bakorera ku butaka bw’Uburundi kandi ubuyobozi bw’iki gihugu bukaba butabirukana ngo ni kimwe mu byerekana ko bubashyigikiye.

Adiminisitarateri ( Administrator) wa Komini ya Mabayi avuga ko amakuru y’abo barwanyi ayafite kandi ko ateganya kubiganiraho n’abashinzwe umutekano kugira ngo barangize icyo kibazo.

Jeanne Izomporera uyobora Mabayi asaba abaturage gukomeza kuba maso bagafatanya kwirukana abo yise ‘inyangabirama’.

Abashinzwe umutekano mu bice bivugwamo bariya barwanyi nabo bavuga ko batangije ibikorwa bya gisirikare bigamije kwirukana abo barwanyi bavuga Ikinyarwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version