Filimi ebyiri zakozwe n’Abanyarwanda, zirimo iya Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, zahembwe mu iserukiramuco mpuzamahanga ryiswe L’Afrique Fait Son Cinéma ryabereye mu Bufaransa.
Umunyarwandakazi Kate Katabarwa yahembwe nk’umukinnyi mwiza wa filime.
Filimi ya Niyitegeka Gratien yahembwe yiswe ‘What a Day’ ikaba yahawe igihembo cya Bronze Ubuntu.
Indi filimi ni Ibyahishuwe ya Niyoyita Roger yahembwe igihembo cya Silver Ubuntu.
Iyi filime kandi ni yo yahesheje Kate Katabarwa igihembo cya Gold Ubuntu nk’umukinnyi mwiza wa filimi.
Ibyo bihembo byatanzwe na L’Afrique Fait Son Cinéma, uru rukaba urubuga rugamije guteza imbere sinema nyafurika n’iya ‘karayibe’ binyuze mu kwerekana ibikorwa by’abakora filimi, kubahuza n’abandi banyamwuga no kubafasha kwagurira ahandi ibyo bakora.
Abategura iryo rushanwa bavuga ko hari filimi 56 zo mu bihugu 24 zageze mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa nyuma yo gutoranywa mu zisaga 300 zarushanwaga.
Filimi ‘What a Day’ yakozwe n’ikigo Zacu Entertainment yahawe igihembo cya Bronze Ubuntu mu cyiciro cya Best Fiction Feature Film, gihatanirwamo filimi ndende z’impimbano.

Filimi z’Abanyarwanda ziherutse guhembwa, zaje ziyongera kuri Ben’Imana nayo iri muzikunzwe zakorewe mu Rwanda ndetse Umunyarwandakazi wayiyoboye akanayikina aherutse kwemererwa kuzafashwa na kimwe mu bigo bikomeye by’Abanyamerika bikora filimi.
Ahanini izi filimi zikubiyemo ubuzima bw’Abanyarwanda b’ubu n’abo mu mateka, abazandika n’abazikina bakemeza ko biba bigamije kwigisha isi amateka n’imibereho rusange y’Abanyarwanda.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo no kurangiza ku nshuro ya munani iri serukiramuco wabaye ku mugoroba wo ku wa 14 Ugushyingo 2026, ukaba warahuje abakora sinema baturutse muri Afurika, mu birwa bya Karayibe no mu bindi bice by’isi.

