Hoteli 13 na resitora 40 zimaze kujya ku rutonde rw’izigomba kwakira gusa abantu bipimishije COVID-19 bagasanga ari bazima, nk’uko bigaragazwa n’amabwiriza mashya ya Minisiteri y’Ubuzima n’Urwego rushinzwe Iterambere, RDB.
Ni amabwiriza mashya yo kwirinda Covid-19 ahakorerwa ubukerarugendo n’ahakirirwa abantu hakunze gusurwa cyane, azatangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021.
Biteganywa ko abakozi b’izo hoteli na resitora n’abakiliya bazigana, bazajya babanza kugaragaza icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR cyangwa Rapid Test, kandi uwipimisha akiyishyurira ikiguzi. Izo serivisi zishyurwa 50.000 Frw na 10.000 Frw nk’uko zikurikirana.
Ayo mabwiriza akomeza ati “Ibisubizo byo kwipimisha bizaba bifite agaciro k’iminsi 7 ku bakiliya n’iminsi 14 ku bakozi.”
Mu mabwiriza yo ku wa 18 Kamena 2021, ku rutonde hari hatangajweho hoteli enye gusa z’inyenyeri eshanu, arizo Kigali Marriott Hotel, Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre, Kigali Serena Hotel na The Retreat Hotel. Zari kumwe na resitora 11 zo mu mu Mujyi wa Kigali.
Uru rutonde rwavuguruwe ku buryo hoteli ziyongereyeho Residence Prima 2000 Apartments, Phoenix Apartments, Lemigo Hotel, Mille Collines Hotel, Park Inn by Radisson, Ubumwe Grande Hotel, Gorilla Golf Hotel, High Ground Villa Apartments na Grand legacy Hotel.
Resitora zo zimaze kuba 40, ku rutonde ruriho nka Bourbon Coffee, Pili Pili Restaurant, Camellia, Inka Steak House, The Hut Restaurant, Sole Luna Restaurant, Brioche n’izindi.
Muri ayo mabwiriza hateganyijwe ko amavuriro yemerewe gupima ashobora kumvikana na hoteli bakagena ko gupima bibera kuri hoteli.
Biteganywa ko mbere yo kwinjira, buri mukiliya agomba kwerekana ibisubizo bye ku marembo ya hoteli cyangwa resitora, aho umukozi wagenwe azajya asuzuma kode iri ku rupapuro rw’ibisubzo rw’umukiliya, mbere yo kumwemerera kwinjira.
Amabwiriza akomeza ati “Abakiliya bose bacumbika muri hoteli basabwa kugaragaza icyemezo cy’uko bapimwe COVID-19 kandi ko batayirwaye. Ibi biranareba abakiliya baza kuri hoteli cyangwa resitora batarara.”
Hoteli na resisitora zashyizwe ku rutonde zasabwe kuzajya zibitangira raporo buri cyumweru, zigaragaza ko abantu bapimwe. Zasabwe kandi kujya zishyira ahagaragara umubare w’abantu zishobora kwakira uhwanye na 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.
Amabwiriza akomeza ati “Umukiliya uterekanye icyemezo nyacyo cy’uko yipimishije ntazemererwa kwinjira muri hoteli cyngwa resitora.”
Aho bishoboka, abantu bashishikarijwe guhurira cyangwa gufatira amafunguro hanze kuko ari byo bitanga amahirwe yisumbuye yo kudakwirakwiza icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu zindi hoteli na resitora zitari ku rutonde, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kizajya gikora ipima ritunguranye ku bakiliya cyangwa abakozi.
Ibi byemezo bifashwe mu gihe ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kuzamuka mu gihugu, ku buryo abantu bategetswe kutarenga imbibi z’Akarere baherereyemo, ndetse bakaba bageze mu ngo zabo bitarenze saa moya z’ijoro.
Kuri uyu wa Gatatu handuye abantu 964, ari nawo mubare munini ubonetse mu munsi umwe kuva COVID-19 yagera mu Rwanda.
Abamaze kwandura bose hamwe ni 33,260, mu gihe abo imaze guhitana ari 397. Barimo batanu bapfuye kuri uyu wa Gatatu.