Menu
Indimi
Advert

Ibyamamare

Jacob Desvarieux Wo Muri Group Kassav Yitabye Imana

Yanditswe kuwa

Uyu mugabo uri mu bashinze itsinda rya Muzika yitwa Groupe Kassav ryo mu kirwa cya Guadeloupe yitabye Imana afita imyaka 65 y’amavuko.

Abakurikiranye umuziki mu myaka ya 1980 kuzamura, bamuzi mu ndirimbo za Zouk zitandukanye harimo iyo Groupe Kassav yise Oulé.

Itangazamakuru ryo muri Guadeloupe, ryandika ko uyu muhanzi uri mu bashinze Group Kassav, iyi ikaba izwi mu ndirimbo nyinshi zo mu njyana ya Zouk.

Yapfuye azize icyorezo COVID-19.

Kassav yashinzwe mu mwaka wa 1979.

Aba mbere bayishinze nio Jocelyne Béroard, Jacob Desvarieux, Jean-Philippe Marthély, Patrick St. Eloi, Jean-Claude Naimro, Claude Vamur na Georges Décimus.

Itsinda KASSAV

Itsinda Kassav rimaze gusohora albums 20, hakiyongeraho indirimbo12 zaririmbwe na bamwe muri bari bagize ririya tsinda ku giti cyabo.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement