Jacques Tuyisenge Ntarajya Muri Young Africans

Rutahizamu wa APR FC akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Tuyisenge Jacques yahakanye amakuru yavugwaga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania.

Ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 4 Werurwe, 2021 hiriwe havugwa ko Tuyisenge yaba yuriye indege yerekeza muri Tanzaniya kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Young SC.

Ku rubuga rwa APR FC Tuyisenge yagize ati: “Oya ntabwo ari byo pe nanjye nabibonye nk’uko namwe mwabibonye, ni inkuru mpimbano rwose jyewe ndi umukinnyi wa APR FC ibindi ni ibihuha.”

Tuyisenge Jacques yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yerekanwa nk’umukinnyi w’ikipe y’ingabo z’igihugu tariki ya 18 Nzeri, aza guhabwa nomero 9 tarika ya 11 Ukwakira ari nayo asanzwe yambara mu ikipe y’igihugu Amavubi.

- Advertisement -

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version