Wine Yiyumva Nka Perezida wa Uganda

Umuyobozi w’Ishyaka ‘National Unity Platform, Hon Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine uherutse guhangana na Perezida Museveni mu Matora akayatsindwa, ntiyabyemeye ahubwo muri iki gihe aganira n’abandi biyita ko ari bo bakuru b’Ibihuguc barimo na Juan Guaido wo muri Venezuela.

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Bobi Wine yanditse ko we na ‘Perezida’ Guaido baraye baganiriye ku ngingo zirimo uko Uganda na Venezuela bateza imbere uburenganzira bwa muntu.

Yanditse ati: “ Nshimishijwe cyane no kuganira na ‘Perezida Juan Guaido’ ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu. Twaganiriye uko twahuza imbaraga ngo duteze imbere uburenganzira bwa muntu no kwishyira ukizana.”

Ubwo yari afungiye iwe, agoswe n’ingabo za Uganda, Bobi Wine yangiwe gusurwa na Ambasaderi wa USA muri Uganda.

- Advertisement -

Tariki 18, Mutarama, 2021 nibwo Ambasaderi wa USA muri Uganda  Natalie E. Brown yashatse kujya gusura Bobi Wine ariko ntiyabyemererwa.

Niwe ufatwa nk’uhanganye na Museveni kurusha abandi banyapolitiki muri Uganda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version