LIVE: Aho Idamange Agiye Kwitaba Ubutabera Abantu Ni Bake

Umunyamakuru wa Taarifa uri ku Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo avuga ko hariyo abantu bake biganjemo abanyamakuru baje gukurikirana uko uko ibyo kwitaba urukiko kwa Idamange Ilyamugwiza Yvonne biri bugende.

Avuga ko hari amakuru avuga ko ruriya rubanza rushobora kuza kuba hifashishijwe ikoranabuhanga ariko ayo makuru ntaremezwa n’inzego zigenga.

Muri Gashyantare, 2021 nibwo  Madamu Idamange yashyize video kuri YouTube asaba abantu bazahurira ku Biro by’Umukuru w’igihugu i Kigali bakigaragambya.

Icyo gihe yavuze kandi ko Perezida Paul Kagame atakiriho.

- Advertisement -

Nyuma y’igihe gito, Polisi y’u Rwanda, mu itangazo yashyize ahagaragara, yagaragaje ko guhera tariki ya 31 Mutarama 2021 ari bwo Idamange yatangiye kugaragaza imyitwarire y’uruhurirane rwa Politiki, kwijandika mu byaha n’ubusazi, byose yagiye anyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Ntibyatinze  ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’u Rwanda Idamange yatawe muri yombi, akurikiranyweho kugerageza guteza imyigaragambyo, guhangana n’abaje kumuta muri yombi mu nzira zubahirije amategeko, no gukubita umwe mu bashinzwe umutekano baje kumuta muri yombi.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko yakubise icupa mu mutwe umwe mu baje kumufata akamukomeretsa, ku buryo yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Ntibarinjira
Ku ntebe z’abacamanza ntawe urahagera
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version