James Na Daniella Baritegura Gutaramira Abarundi

Umugabo n’umugore bashakanye bamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana nka James na Daniella bari gutegura indirimbo zirobanuye bazataramira Abarundi mu mpera z’umwaka wa 2022. Ni igitaramo cyateguwe n’Itsinda Redemption Voice. Muri icyo gitaramo niho bazamurikira  album bise “Yangiriye Neza”.

Biteganyijwe ko kizaba Taliki 23, Ukuboza, 2022 habura gato ngo Noheli ibe.

Ikindi ni uko n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bo mu Burundi nabo bazitabira kiriya gitaramo.

Umugabo utegura ibitaramo witwa Aristide Gahunzire yabwiye itangazamakuru ko  mu mikoranire afitanye n’abari gutegura iki gitaramo, y yasabye ko James na Daniella bazitabira kiriya gitaramo.

- Advertisement -

Ati: “Ni igitaramo kiri gutegurwa cya Redemption Voice y’i Burundi, aho kiri gutegurwa na kompanyi yaho yitwa Blue Harmony, rero hari uburyo dusanzwe dukorana ari naho nahise mbasaba ko James na Daniella bazaririmbamo. Ni igitaramo gisoza umwaka ariko iri tsinda rikazanamurikiramo album yaryo ryise Yangiriye Neza.”

Iki gitaramo kiswe “Yangiriye Neza Concert” kizabera mu busitani buzwi nka “Jardin Public” kiri i  Bujumbura mu Burundi.

Bazakorera igitaramo mu Burundi mu mpera z’Ukuboza, 2022

Itike isanzwe yo kwinjira ni  ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Burundi.

James na Daniella ni bamwe mu  bahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Imwe muri zo ni iyo bise ‘N’ubu niho Ndi.’

Hari niyo bakoranye na Israel Mbonyi bise “Yongeye Guca Akanzu”.

James na Daniella ni umugabo n’umugore bashakanye mu mwaka wa 2015, bakaba basanzwe ari ba barwiyemezamirimo.

Batangiye gukundana hagati y’umwaka wa 2008 n’umwaka wa 2009.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version